Tigers yinjiye muri uyu mukino nyuma yo gutakaza uwa mbere yakinnye na Rytas Vilnius ihagarariye u Burayi, ikaba yashakaga kubona intsinzi yayo ya mbere muri iri rushanwa.
Umukino watangiye Tigers BBC irushwa cyane, mu gihe Shanghai Sharks yakiniraga imbere y’abafana bayo yashakaga guhita ishyiramo ikinyuranyo kinini. Ibyo byatumye uduce tubiri twa mbere turangira Sharks iri imbere n’amanota 60-46.
Mu gace ka gatatu, Tigers yagerageje kugabanya ikinyuranyo, mu gihe Shanghai Sharks nayo yashakaga gukomeza kugishyiramo. Icyakora, aka gace karangiye amakipe yombi anganya amanota 25-25.
Mu gace ka kane, RSSB Tigers BBC yagarutse ikina neza ndetse ibasha kubyaza umusaruro amakosa yakorwaga na Shanghai Sharks. Tigers yatsinze aka gace ku manota 32-18, maze umukino urangira amakipe yombi anganyije 103-103, bituma hakenerwa iminota y’inyongera.
Mu minota y’inyongera, RSSB Tigers BBC yakomeje kurwana ku ntsinzi, maze amahirwe yayo ayabyaza umusaruro. Yaje gutsinda Shanghai Sharks amanota 117-115, ibona intsinzi yayo ya mbere muri FIBA Intercontinental Cup.





RSSB Tigers BBC yatsinze umukino wa kabiri Muri FIBA Intercontinental Cup
