Ubu bukangurambaga buhuriweho n’ibi bigo buzamara iminsi itanu kuva kuri uyu wa 22 Werurwe 2021. Biteganyijwe ko muri iyi gahunda irimo ibera mu mujyi wa Kigali izarangira hakusanyijwe udusashi (units) tw’amaraso nibura 500. Abatanga amaraso ni abatuye mu turere tugize uyu mujyi ari two Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro.
RBC ivuga ko n'ubwo nta kibazo cyo kubura amaraso kiriho, amabwiriza yo kwirinda Covid-19 nka gahunda za ’guma mu rugo’ na ’guma mu karere’, atuma abantu bose batabona uburyo bajya gutanga amaraso nk’uko byari bisanzwe.
Umuyobozi wungirije w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu Mujyi wa Kigali muri RBC, Dr Alexia Mukamazimpaka, asaba ubufatanye bwagutse bwo gukangurira abantu kumenya ko igikorwa cyo gutanga amaraso kitahagaze. Yagize ati:
Umusaruro (w’amaraso) ushobora kujya munsi gato y’ukenewe bitewe n’uko uwitabira icyo gikorwa ari usanzwe akizi, ariko na we ugasanga nk’igihe yerekanye ikarita yo gutanga amaraso ku bashinzwe umutekano, hari ubwo bakeka ko ari amayeri yo kugira ngo ave mu rugo.
Dr Mukamazimpaka avuga ko buri mwaka Minisiteri y’Ubuzima ikenera udusashi (udupfunyika) tw’amaraso tubarirwa hagati y’ibihumbi 60-80 two guha abarwayi, cyane cyane abakoze impanuka hamwe n’ababyeyi babyaye babazwe.
Avuga ko bateganya kuzakusanya udusashi tw’amaraso turenga ibihumbi 80 muri uyu mwaka wa 2021. Ubusanzwe ibitaro byose mu gihugu ngo bihabwa 93% by’udusashi bikeneye tw’amaraso buri mwaka.
Umukozi mu Kigo RSSB, Uwera Marie Claire ushinzwe imenyekanishabikorwa, avuga ko abakeneye amaraso bose ari abanyamuryango b’icyo kigo, akaba ari yo mpamvu yo kwiyemeza gufasha RBC muri gahunda yo gutanga amaraso.
Abo ni abakoresha ubwisungane mu kwivuza ’Mituelle’, abakoresha ubwishingizi bwari busanzwe buzwi nka ’RAMA’, abiteganyiriza muri "Ejo Heza", ndetse n’abo mu ishami ry’ubwiteganyirize bw’izabukuru (Pension).
Ikigo RBC kivuga ko kugeza ubu nta kiguzi cy’amaraso umuntu uyakeneye asabwa kwishyura, ndetse nta n’icyo uyatanga yishyurwa, ariko ko igihe gishobora kuzabaho umurwayi uyakeneye akishyura nk’uko yishyura imiti cyangwa ingingo z’umubiri.
Umuyobozi ushinzwe imirimo no gushaka abafatanyabikorwa mu kigo HESCO, Twesigye Francis, avuga ko ubukangurambaga barimo gukora butuma abantu bagira umutima wo kwitangira abandi babaha amaraso ndetse n’izindi ngingo.
Twesigye yagize ati "Usibye no gutanga amaraso, umuntu ashobora no kuvuga ati ’njyewe nindamuka mpfuye muzakoreshe impyiko zanjye, ibihaha byanjye, amaso yanjye’ n’ibindi, aho kugira ngo umuntu atege indege ajye mu Buhinde kwivuza".
Mu bukangurambaga burimo gukorwa muri iki cyumweru, ibigo RBC, RSSB na HESCO birifuza ahanini abantu b’urubyiruko bafite imyaka y’ubukure kuva kuri 18-40, n’ubwo gutanga amaraso umuntu ashobora kubihagarika ageze ku myaka 60.
Hatangijwe igikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake azahabwa abarwayi mu bitaro bitandukanye
Francis Twesigye ushinzwe imirino no gushaka abafatanyabikorwa muri HESCO
Mu gutangiza iki gikorwa hakaswe umutsima wateguwe na Petersbakers
Nyuma yo gutangiza iki gikorwa kizamara iminsi 5 bafashe ifoto y'urwibutso