Kuri
uyu wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi 2026, ku biro bya RCI habereye umuhango
ukomeye w’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’Ikigo cy’u Rwanda
gishinzwe Ubuziranenge (RSB) n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Umutekano
w’Ingendo zo mu Kirere muri Afurika na Madagascar (ASECNA).
Muri
aya masezerano, RSB yahawe inshingano zo gusuzuma no guha ASECNA icyemezo
cy’ubuziranenge mpuzamahanga (Certification) hagendewe ku kigero cya ISO 9001.
Ibi
bivuze ko inzobere z’u Rwanda ari zo zigiye kugenzura niba imikorere y’uyu
muryango mugari uhuza ibihugu 18 bya Afurika yujuje ubuziranenge bwemewe ku
rwego rw’Isi.
Mu
myaka yashize, ibigo by’imbere mu gihugu ni byo byashakaga ibyemezo
by’ubuziranenge biturutse hanze. Kuri ubu, u Rwanda rugeze ku rwego rwo gutanga
serivisi z’ubuziranenge mu mahanga (Export of Services).
Guhitamo
RSB mu bigo byinshi byo muri Afurika n’i Burayi, ni gihamya y’icyizere u Rwanda
rumaze kubaka mu bijyanye n’ubuhanga n’ubunyangamugayo mu gukurikirana
ubuziranenge.
Umuyobozi
Mukuru wa RSB, Raymond Murenzi, yagaragaje ko ubu bufatanye ari ishema ku
gihugu, ashimangira ko bije gushimangira intego y’Afurika yo kwishakamo
ibisubizo (South-South Cooperation) no guteza imbere Isoko Rusange rya Afurika
(AfCFTA).
Yavuze
kandi ko icyo bazibandaho mu gukora mu gihe cy’imyaka itatu basinyanye na ASECNA
ari uguha serivisi ibihugu 18 bikorana na ASECNA mu kugenzura ubuziranenge bw’ibyo
bakora.
Yagize
ati: “Icyo tugiye gukora ni uguha iyo serivsi (Kugenzura ubuziranenge bw’ibikorwa
bya ASECNA) ibi bihugu byose 18 twavuze hirya no hino muri Afurika
bikazadufasha kongera ubushobozi cyane cyane abakora izo serivisi.”
Ibindi
bizakorwa yakomeje avuga ni “Ugukoresha inzobere zacu z’u Rwanda kujya kureba
no kugenzura niba koko amabwiriza y’ubuziranenge twavuze yubahirizwa muri ibyo
bihugu 18 cyane cyane muri izo serivisi za ASECNA, tugahera cyane cyane kubyo
banditse bakora, servisi baha ababagana muri ibyo bibuga by’indege.”
Yavuze
ko mbere yo gusinya aya masezerano babanje kureba ubumenyi abakozi ba RSB
bafite, ibikoresho bafite, basanga babyujuje ku buryo babasha gukora imirimo
yabo neza mu bihugu bikorana na ASECNA hanyuma bemera gusinya ayo masezerano.
Umuyobozi
wa ASECNA, Prosper Zo’o Minto’o yashimiye RSB kubwo amasezerano bagiranye
ndetse avuga ko yizeye y’uko aya masezerano azagira umusaruro ufatika kandi
ukomeye.
Minisitiri
w’ubucuruzi n’inganda, Prudence Sebahizi yavuze ko bishimiye amasezerano ASECNA
yagiranye na RSB kandi ko bizeye ko azatanga umusaruro ku buryo n’ibindi bigo
bikomeye bizagana u Rwanda ndetse ko bigaragaza ko inganda zo mu Rwanda zikora
ibintu byujuje ubuziranenge.
ISO
9001 ni icyemezo mpuzamahanga gihabwa ikigo cyagaragaje ko gifite "Uburyo
bunoze bwo kuyobora no gucunga ireme ry’imirimo" (Quality Management
System - QMS).
Ntabwo
ari icyemezo cy’igicuruzwa kimwe (nk’isabune cyangwa ifarini), ahubwo ni
icyemezo cy’uko inzira zose zikoreshwa mu kigo (guhera ku mutekano, serivisi
abakiriya bahabwa, kugeza ku buyobozi) zikorwa mu buryo budahushanya kandi
buhora bwivugurura.
RSB
igiye gukorana na ASECNA mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere ishobora no
kuzongerwa hashingiwe ku bizagerwaho muri ayo masezerano aho RSB izajya
igenzura ubuziranenge bw’ibibuga 21 n’amashuri 3 yifashishishwa mu guha
amahurwa abakozi (Ahantu 24 mu bihugu 18 byo muri Afurika).











Umuyobozi wa RSB yavuze ko ari intambwe nziza u Rwanda ruteye yo kuba igiye kujya itanga izi serivisi z'ubuziranenge mu bihugu 18

Umuyobozi wa ASECNA yavuze ko bizeye ko aya masezerano azagira umumaro ku mpande zombi
