RSB yahagaritse ibirango by’ubuziranenge ku nganda z’inzoga zarenze ku mabwiriza

Amakuru ku Rwanda - 05/08/2026 6:11 AM
Share:
RSB yahagaritse ibirango by’ubuziranenge ku nganda z’inzoga zarenze ku mabwiriza

Mu rwego rwo gukaza ingamba zo kurinda ubuzima bw’abaturage, Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) cyambuye inganda 47 zitunganya ibinyobwa ibisembuye ibyemezo by’ubuziranenge (S-Mark), nyuma yo gusanga zitarubahirije ibisabwa mu mikorere no gukoresha nabi icyo kirango.

Icyemezo cyatangajwe ku wa 4 Kanama 2026, kikaba cyatangiye kubahirizwa uwo munsi. RSB yavuze ko cyafashwe hagamijwe gukumira ibinyobwa bishobora gushyira ubuzima bw’ababinywa mu kaga.

Mu nganda zafatiwe iki cyemezo harimo izizwi nka Ingufu Gin Ltd, NBG Ltd n’izindi. RSB yahise ikuraho ubuziranenge bw’ibinyobwa byazo ndetse inategeka ko bihita bikurwa ku isoko.

Abakora ibi binyobwa basabwe guhita babimenyesha ababikwirakwiza kugira ngo babikusanye byose babisubize mu bubiko bw’inganda, hubahirizwa amabwiriza yatanzwe na Rwanda FDA ku wa 2 no ku wa 3 Kanama 2026.

RSB yanaburiye abakora n’abacuruza ibinyobwa ko uzirengagiza aya mabwiriza ashobora gufatirwa ibihano biteganywa n’amategeko. Yanatangaje kandi ko ibikorwa byo kugenzura ubuziranenge bikomeje, bityo hakaba hashobora gutangazwa izindi nganda zizafatirwa ibihano mu minsi iri imbere.

Iki cyemezo gikurikiye icyafashwe na Rwanda FDA ku wa 3 Kanama 2026 cyo gufunga inganda 109 zikora ibinyobwa bisembuye no gutesha agaciro impushya zabyo zo gukora. Iki kigo cyanategetse ko ibinyobwa byose by’izo nganda bikurwa ku isoko, ndetse n’ibyapa byamamazaga ibikorwa byazo bikavanwa ahantu hose mu gihugu.

Ba nyiri izo nganda basabwe gukusanya ibinyobwa byose byagejejwe ku bacuruzi no kubigeza aho byakorewe, banatanga raporo y’icyo gikorwa muri Rwanda FDA bitarenze iminsi itatu y’akazi.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko gukaza izi ngamba bishingiye ku ngaruka zikomeje guterwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge. Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, aherutse gutangaza ko kuva muri Mutarama kugeza muri Nyakanga 2026 abantu barenga 500 bageze kwa muganga bazahajwe no kunywa izi nzoga, mu gihe abarenga 50 bahitanywe na zo.

Yanagaragaje kandi ko abantu basaga ibihumbi 10 bazwi bamaze kuba imbata z’inzoga mu Rwanda, ashimangira ko hari n’ibibazo byagaragaye mu mikorere y’inganda zirimo kubura abakozi babifitiye ubumenyi ndetse n’ahakorerwaga hatujuje ibisabwa mu rwego rw’isuku n’ubuziranenge.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...