Kuri iki
Cyumweru itariki 27 Mata 2025 ikipe ya Etincelles yari yakiriye Rayon Sports mu
mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25.
Ni umukino ikipe ya Rayon Sports yaje mu kibuga ishaka gutsinda no kwisubiza
umwanya wa mbere, cyane ko yawutakaje ubwo APR FC nayo yatsindaga Rutsiro FC
kuri uyu wa Gatandatu.
Mbere gato y’uko
umukino utangira, amakipe yombi yabanje gufata umunota umwe wo kwibuka Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994. Umukino watangijwe na Rayon Sports aho Biramahire
Abeddy yahaye umupira Muhire Kevin, nawe akinana na Aziz Bassane Koulagna, maze
Bassane azamukanye umupira akorerwa ikosa ryabyaye Coup franc itagize icyo
imarira Rayon Sports.
Ku munota wa
kane ikipe ya Etincelles yabonye uburyo bukomeye bwavuye ku ishoti ryatewe na
Niyonkuru Sadjati, ariko umuzamu wa Rayon Sports Niyongira Patience aratabara.
Ku muniota wa 11 Hussein Nsabimana yarekuye coup franc ikomeye mu izamu rya
Rayon Sports ariko nanone Ndikuriyo Patience yigaragaza nk’umuzamu w’umuhanga.
Ku munota wa 12 nibwo Rayon Sports yabonye uburyo bwaturutse ku ishoti rya Biramahire Abeddy yatereye kure ariko ku mahirwe macye umupira ujya hejuru y’izamu. Rayon Sports yagumye kwatakana imbaraga zidasanzwe msaze ku munota wa 30 Biramahire Abeddy ukomeje kuyicungura aba ayitsindiye igitego cyafunguye amazamu.
Nyuma yo kubona igitego cya mbere, Rayon Sports yagumye kugerageza andi mahirwe yo gushaka igitego cya kabiri ariko ubwugarizi bwa Etincelles buguma kubirizamo uburyo bwaremwe na Biramahire Abeddy na Aziz Bassane Koulagna. Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iri imbere n'igitego kimwe ku busa bwa Etincelles FC.
Biramahire Abedy akomeje kuba umucunguzi wa Rayon Spotrts
Abakinnyi ba Rayon Sports bari kwishyimira igitego cya Biramahire Abeddy
Igice cya kabiri cyagarukanaye imbaraga zidasanzwe ku ruhande rwa Rayon Sports. Ku munota wa 47 Biramahire Abeddy yazamukanye umupira neza akinana na Aziz Bassane Koulagna maze Aziz umupira awuteye mu izamu ugarurwa n'umutambiko w'izamu. Etrincelles itozwa na Seninga Innocent yagumye kureba ko yabona igitego cyo kwishyura ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports ndetse na Ndayishimiye Richald wabufashaga avuye mu kibuga hagati baguma kwihagararaho.
Ku munota wa 61 ikipe ya Rayon Sports yakoze impinduka maze Iraguha Hadji asimbura Prince Elenga Kanga. Ku munota wa 69 Rayon Sports yongeye gukora izindi mpinduka maze Kanamugire Roger na Aziz Bassane Koulagna baha umwanya Niyonzima Olivier Seith na Adama Bagayogo.
Ikipe ya Etincelles yagumye kugerageza uburyo butandukanye ishaka kureba ko yabona igitego cyo kwishyura ariko abakinnyi ba Rayon Sports baguma kwihagararaho. Ku munota wa 73 Muhire Kevin yazamukanye umupira imbere y'izamu rya Etincelles FC maze awuha Biramahire Abeddy watsinze igitego cya kabiri.
Rayon Sports ikimara kubona igitego cya kabiri yazamuye imbaraga maze abakinnyi batandukanye nka Adama Bagayogo, Biramahire Abeddy na Muhire Kevin bagerageza amashoti ya kure bashakisha igitego cya gatatu ariko abakinnyi ba Etincelles Fc birinda gutsindwa urunganda. Ku munota wa 90 Etincelles yabonye igitego kimwe cyatsinzwe na Ismail maze Rayon Sports ijya ku gitutu cyo kwirinda ko yakwishyurwa nk'uko byagenze ku mukino wa APR FC.
Umukino warangiye ari ibitego bibiri bya Rayon Sports kuri kimwe cya Etincelles FC. Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports yisubiza umwanya wa mbere n'amanota 53, mu gihe ikurikiwe na APR FC ya kabiri n'aamnota 52. Etincelles FC yo gutsindwa uyu mukino byatumye iguma ku manota 29.