Saa Kumi n’ebyiri kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatatu itariki 7 Gicuransi 2025 ikipe ya APR FC yari yakiriye Marines FC mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premiel League 2024-25.
Ni umukino watangiye APR FC ikinana imbaraga Zidasanzwe kuko ku munota wa Gatandatu yabonye uburyo bukomeye bwa Niyigena Clement washatse gutera umupira atareba mu izamu ariko ku mahirwe macye ya APR FC umupira ujya ku ruhande. Ku munota wa 11 nanone Niyomugabo Claude wa APR FC yazamukanye umupira ariko awuteye mu izamu, Irambona Varly umuzamu wa Marines FC awukuramo.
Ku munota wa 7 na Marines FC yagerageje uburyo bukomeye nyuma y’uko Niyigena Ebenezer yacenze agakumbagaza Mugiraneza Frodouard ariko ateye umupira mu izamu rya APR FC umunyezamu Ishimwe Pierre umupira arawufata.
Ku munota wa 18 APR FC yabonye coup franc iteretse inyuma gato y’urubuga rw’amahina, maze iyo coup franc iterwa neza n’umunya-Uganda Denis Omedi igarukira mu izamu rya Marines FC ubwo APR FC iba ibonye igitego cya mbere.
APR FC ikimara kubona igitego cya mbere, ikipe ya Marines FC nayo yagerageje uburyo butandukanye ishaka kureba ko yagombora hakiri kare cyane ko yari izi ko gutsindwa biyongerera amahirwe yo kumanuka mu cyiciro cya kabiri. Yagerageje uburyo butandukanye ariko iguma kugorwa n’ubwugarizi bwa APR FC burangajwe imbere na Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu n’umuzamu Ishimwe Pierre.
Ku munota wa 45 w’umukino ikipe ya APR FC yabonye igitego cya kabiri nyuma y’uko umunya Brukina Faso Cheik Djibril Ouattra yisanze asigaranye na Irambona Varly umuzamu wa Marines Fc maze amutera umupira mu Nguni y’iburyo, APR FC isoza igice cya mbere ifite ibitego bibiri ku busa bwa Marines FC.
APR FC ikomeje kugaragaza inyota yo guhanganira igikombe cya shampiyona y'u Rwanda
Marines FC yagerageje uburyo butandukanye areiko ikipe ya APR FC ibuburizamo
Igice cya kabiri cyagarutse ikipe ya APR FC ifite gahunda yo gutsinda umukino igitangira igerageza amashoti ya Mugiraneza Frodouard ariko umunyezamu wa Marines Irambona atabara ikipe.
Umunya-Uganda Denis Omedi ku munota wa yatsindiye APR FC igitego cya gatatu nyuma yo gutsinda umutwe mwiza ku mupira wari uvuye muri koruneli yatewe neza na Niyibizi Ramadhan ariko Kiwanuka Hakim akabanza kuwukoraho mbere y’uko Omedi awushyira mu izamu.
Ku munota wa 80 APR FC yagerageje amahirwe ya Mbaoma Victor Chukwuwemeka ariko nyuma yo gucenga abakinnyi ba Marines FCj yateye umupira unyura ku ruhande gato rw’izamu.
Umukino warinze urangira APR FC ifite ibitego bitatu ku busa bwa Marines FC. Gutsinda uyu mukino byafashije APR FC kwisubiza umwanya wa mbere n’amanota 55, itegereza ikizava mu mukino uza guhuza Rayon Sports na Rutsiro kuri uyu wa Kane.
APR FC yanyagiye Marines FC ifata umwanya wa mbere
