Kuva
mu ntangiriro za 2025, byari byatangiye guhwihwiswa ko abahanzi barimo Ross
Kana, Kenny Sol na Producer Element batakibanye neza n’ubuyobozi bwa 1:55 AM.
Kiriya
gihe, Umuyobozi wa 1:55 AM, Kenny Mugarura, yabwiye itangazamakuru ko nta
kibazo gihari, ahubwo ko bari bafite imishinga mishya bari gukorana.
Ariko
bidateye kabiri, ibyo yavuze byahinyujwe n’itangazo Ross Kana yasohoye ku wa 4
Gicurasi 2025, ryemeza ko yamaze gutandukana n’iyi Label, nyuma y’umwaka urenga.
Uko ikibazo
cyatangiye
Mu
kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Ross Kana yavuze ko byatangiye ubwo
ubuyobozi bw’iyi Label butari bukimufata nk’umuhanzi kandi bagomba kwita ku
mishinga ye. Yatangiye kubona ikibazo gikomeye ubwo yashakaga gufatira
amashusho indirimbo ye ‘Mami’, ariko ubuyobozi bukamusiragiza.
Ariko
kandi yibutse ko yasinye amasezerano y’imyaka irindwi ubwo yari akimara
gusohora amashusho y’indirimbo ‘Sesa’.
Ati
“Ndababwiza ukuri kontaro yarasinywe, ariko sisiteme yakomeje ari yayindi [Yo
kutamufasha gukora ibikorwa bye by’umuziki]. Kuko ntabwo bahise bamenya icyo
bakora kugirango buri wese (anyurwe). Buri muhanzi uri muri iyo ‘Label’ araza
kwitabwaho gute? Ni cyo kintu cyonyine nabonye (cyabiteye) […] Ibyo bintu
kubihuza n’icyo cyananiranye, kugeza dusohotse.”
Ross
Kana yavuze ko ubwo yashakaga gukora indirimbo ‘Mami’ yanageze ku ndirimbo ‘Milele’
Element yaje gusohora nyuma y’aho.
Ati
“Iriya yarayiretse (Milele), niyongera kuyikoraho kugeza ubwo twageze kuri ‘Mami’,
numvise ‘Melodie’ yayo, ndavuga nti aha rwose. Buriya twanakoze ‘Milele’
turayikora irasohoka, ariko Coach Gael aramushyigikira (gusa) byari mu ntambara
zikomeye.”
Nyuma
yo kugaragaza ibikenewe byose, basanze amashusho y’iyo ndirimbo azatwara
miliyoni 13 Frw. Kenny Mugarura yahise amubwira ko ayo mafaranga ari menshi, ko
bafite miliyoni 5 Frw zonyine. Ross Kana yasabye ko nibura bakwicarana
bagashyira ku rwego rwo hagati nka miliyoni 8 Frw, ariko na byo biranga.
Ati
“Nabwiye Kenny Mugarura ko njye nifuza ko nakora ‘Video’ ifite amafaranga
atandukanye, ariko we arambwira ati genda utegure akantu kagaragaza ibintu
byose uzakenera muri ‘video’, ndetse n’abazamfasha kubikoraho. Ndamubwira nti
ntakibazo ibyo. Muri macye njyewe ikibazo ntabwo cyari amafaranga, ahubwo
nashakaga umuntu umvugisha […]”
Amaze
kurambirwa no guhora ahamagara ntasubizwe, yafashe icyemezo cyo kwikorera ku
giti cye ajya muri Nairobi gufatira amashusho ku mafaranga ye bwite, byamutwaye
miliyoni 13 Frw.
Ati
“Twasanze bizatwara Miliyoni 13 Frw zishobora kuganirwaho, hakagira ibyavamo
kubera bitari ngombwa cyane […] Yazikubise amaso arambwira ati aya akava he?
[Niko Kenny Mugarura yamusubije] ati aya ni menshi, ntabwo byakunda.”
Ross
Kana yavuze ko byarangiye atumvikanye na Kenny Mugarura, ndetse no kumusubiza
amafaranga azaboneka biba ikibazo.
Yasubije
ko yahamagaye igihe kinini Kenny Mugarura, agirango amenye uko azakora ‘video’
ntasubizwe, nyamara agatungurwa no kumubona ku kibuga cy’indege aherekeje ‘undi
muhanzi mukuru muri ‘Label’.
Ross
Kana yavuze ko igihe cyageze ariko Kenny Mugarura amubwira amafaranga bazabona
mu ikorwa ry’iyi ndirimbo, acika intege kuko yari macye cyane.
Ati
“Kuri Miliyoni 8 Frw twari kumvikana, cyangwa se kuri Miliyoni 10 Frw twari
kumvikana. Kandi indirimbo ikozwe muri aya mafaranga ihindura ubuzima bw’umuhanzi
ijana ku ijana. Yatumye umwuganizi we, ati ubwire Ross Kana ko tumuha Miliyoni
5 Frw.”
Yavuze
ko mu busanzwe amasezerano bari bafitanye, bagombaga kujya bamukorera nibura
indirimbo eshanu; imwe igatangwaho ari hagati y’ibihumbi bine by’amadorali n’ibihumbi
bitanu by’amadorali.
Yavuze
ko yafashe icyemezo cyo kwikorera amashusho y’indirimbo ‘Mami’ ayikorera i
Nairobi muri Kenya.
Ubwo
yariyo, nibwo Kenny Mugarura yamwandikiye amubwira ati “Namenye ko wagiye, ese
ndamutse nguhaye aya mafaranga, hari icyo yagufasha? Ibyo byatumye mbwira Kenny
nti ntacyo yamfasha. Nti kuko ubu nonaha nishyuye amatike y’indege ndi kumwe na ‘Director’
wa ‘Video’.”
Ariko
avuga ko ubwo yari ku kibuga cy’indege, yabwiye Coach Gael ko agiye muri Kenya ‘kwikorera
ibintu byanjye kuko narababuze’. Ati “Ntekereza ko Coach Gael yashyizeho
igitutu (hanyuma abantu bakabona gushaka uko bamvugisha). Nagiye i Nairobi
gukora indirimbo ‘Mami’ ku mafaranga yanjye.”
Yavuze
ko iyi ndirimbo yakiriwe neza ‘kuko nirengagije ibintu byose byari gutuma
ntagera ku buhanzi bwanjye nifuzaga gukora, natakajeyo amafaranga menshi pe.’
Ross Kana yavuze ko akigera i Kigali yasabye inama ahura na Coach Gael, atangira gutongana ari nako amwereka amashusho y’indirimbo yari yakoze.
Ibyiringiro
byaraje amasinde
Nyuma
yo kugerageza gusubiza umwuka mwiza, 1:55 AM yatanze Miliyoni 6 Frw kugira ngo
indirimbo ‘Mami’ igumane ibirango bya Label, ndetse bisa n’aho ibintu byongeye
gusubira mu murongo.
Ariko
byongeye kuzamba mu gihe cyo gukora indirimbo Molela, ubwo Ross Kana yishyuriye
Element ku giti cye, ibintu byongera kuzana amakimbirane. Ati “Indirimbo
yarabonetse, hanyuma ndayiterura njya kwa ‘Boss’ ndayikina ariko mbona
ntibashishikaje cyane, ariko ni kwa kundi umuntu uba atarafatisha cyane [...]”
Yavuze
ko n’ubwo byagenze kuriya ariko yishimira imibanire yagiranye na Sosiyete y’umuziki
ya 1:55 AM. Ati “Si abantu babi. Ahubwo baravuze bati ibi bintu tutabonera
umwanya turabishoramo ngo bigende bite? [Niko ntekereza].”
Ross
Kana yavuze ko nyuma y’uko Element yamukoreye ‘Audio’ ya Molela, yatangiye
gushaka uko yakora amashusho yayo, ariko nabwo biramugora nk’uko byagenze ku
ndirimbo zabanje.
Ati
“N’ubwo bimeze gutya ariko ni abantu banyakiriye mu muryango. Naravuze nti n’ubwo
banyakiriye mu muryango ariko urugendo rw’umuziki rushobora kudakunda kubera
uwo muryango.”
Yavuze
ko atari yiteguye gusubira mu bibazo nk’ibyo yanyuzemo, ubwo yiteguraga gufata
amashusho y’indirimbo ‘Molela’.
Nyuma
yo kubona ko nta mwanya bamuhaye ngo baganire mu biganiro byimbitse, Ross Kana
yahisemo kwandika itangazo ryemeza ko atakibarizwa muri Label, ari na ryo
ryatunguye ubuyobozi bwa 1:55 AM.
Yavuze
ko indirimbo ‘Molela’ yayibariraga Miliyoni 8 Frw cyangwa se Miliyoni 10 Frw. Ati
“[…] Kiriya gihe bashobora kuba barahinduye sisiteme. Kuko ijambo ‘Management’
njye navuyeyo byarahindutse, kuko ubundi ni ugukurikina ubuzima bw’umuhanzi,
ariko siko byagenze.”
Icyamushishikaje
gusezera
Ross
Kana avuga ko icyamuteye gufata icyemezo cya burundu ari amagambo ubuyobozi
bwashyize hanze buvuga ko Bruce Melodie ari we muhanzi utanga umusaruro cyane
muri Label, ndetse bavuga ko “uwashaka gutandukana na Label azagenda.”
Ibyo
yabifashe nko kumutesha agaciro, cyane ko yari yarumvise amakuru ko bamaze no
kumwandikira ibaruwa yo kumusezerera.
Mu
masezerano y’imyaka irindwi (7) yari yarasinye kuva ku wa 1 Ukuboza 2023, hari
hateganyijwe ko buri ndirimbo ye izajya ikorwa hagati ya miliyoni 4–5 Frw.
Ross
Kana yasoje avuga ko nta rwango afitiye 1:55 AM, ahubwo intumbero yari afite mu
muziki yasanze itazagerwaho muri Label.
Ashimangira
ko ubuyobozi bwayo “bukora nk’abacuruzi, bukabara amafaranga kurusha kumva neza
uburyo umuziki ukorwa."
Uyu
muhanzi yari yarinjiye muri ‘Label’ akiri mu izina rya Rubangura David, aho
yari yaramenyekanye mu ndirimbo ‘Selection’.
Yasobanuye
ko mbere yo gusohora indirimbo ‘Fou de Toi’ afatanyije na bagenzi be,
batekereje amazina atatu bahitamo izina rimwe ‘Ross Kana’ ari naryo akoresha mu
muziki. Ati “Buriya Coach Gael niwe wavumbuye ijambo ‘Kana’. Yanditse ijambo
muri Google abona ijambo ‘Powerful’ noneho mu bisobanuro abonamo ‘Kana’.”
Yavuze
ko Coach Gael yabajije abandi, Element amubwira ko nawe yari yabonye izina ‘Ross’
hanyuma bongeraho ‘Kana’.
Ati
“Ni uko izina ryabonetse. Barabishyigikira. Ariko njye nari aho ngaho. Ariko ‘Ross’
ni Element warizanye. Njyewe ku giti cyanjye numvaga izina Ross Kana nari
naryemeje. Ni ukuvuga ngo bariya bagabo urebe twatandukanye, nibo banyise izina
rikomeye mfite uyu munsi. Ndabibashimira pe.”
Ross
Kana yavuze ko muri iryo joro, ari nabwo yahise ahindura amazina ye ku mbuga
nkoranyambaga ze akoresha.
Akarenzaho
ko, mbere yo gushyira hanze indirimbo ‘Fou de Toi’ yari yaganirije inshuti ze,
iby’izina yahawe, ndetse n’icyemezo yafashe cyo gutanga iriya ndirimbo ikajya
kuri shene ya Youtube ya Element.
Ross
Kana yavuze ko yasezeye muri ‘Label’ kubera ko atabonaga ahazaza he mu muziki
ari muri 1:55 AM
Ross Kana yavuze ko indirimbo ye ‘Molela’ yitegura gushyira hanze ari nziza, ashingiye mbaraga yashyizemo