Ni
inkuru imaze igihe icicikana mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga,
ivugwaho byinshi, ariko nyiri ubwite ntasobanure byinshi, ahubwo asaba ko
uwahawe ayo mafaranga – ari we Bruce Melodie – ari we ukwiriye gutanga
igisubizo kirambuye.
Ross
Kana yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku mugoroba wo ku wa
Kane, tariki 4 Nyakanga 2025, ubwo yari agarutse i Kigali avuye mu Mujyi wa
Mombasa muri Tanzania, aho yafatiye amashusho y’indirimbo ye nshya yise Molela,
yakorewe na Producer Element n’umuhanga mu gufata amashusho, Director Gad.
Mu
bihe bishize, byatangajwe ko mu Ukuboza 2024 Ross Kana yatanze Miliyoni 10 Frw
kuri Bruce Melodie, mu rwego rwo kumushyigikira no kugura Album ye Colorful
Generation.
Icyo
gihe byafashwe nk’igikorwa kidasanzwe cy’ubufatanye hagati y’abahanzi babiri, ndetse
benshi babibonaga nk’intsinzi y’umuziki nyarwanda, aho umuhanzi ashyigikira
undi atagamije inyungu z’ubucuruzi ahubwo ari ugufasha umushinga mugenzi we.
Ariko
kuva icyo gihe kugeza n’ubu, nta kimenyetso kigeze gitangazwa cyerekana ko ayo
mafaranga koko yishyuwe. Ibyatangajwe n’ubuyobozi bwa 1:55 AM, aho Ross Kana
yakoreraga icyo gihe, byarushijeho guteza urujijo kuko umwe mu bayobozi b’iyo
Label aherutse kubwira InyaRwanda ko ayo mafaranga “ntayo Ross Kana yigeze
atanga”.
Nyuma
y’ukwezi kumwe n’iminsi asezeye muri iyi Label, Ross Kana yasubije iki kibazo
mu magambo make, agaragaza ko atifuza kukigiraho byinshi, ahubwo ashyira
igitutu ku muntu wagombaga kwakira ayo mafaranga.
Yagize
ati “Icyo kibazo ndakigusubiza mu buryo bworoshye cyane. Ku buryo kitamara
n’amasegonda atanu. Wowe ufite nimero za Bruce Melodie uzamuhamagare, uriya ni
mukuru wanjye, nemera kandi nkunda, umubaze uti ‘Ese wa muhungu yaguze Album?’
Noneho igisubizo cye kizaba ari icya nyacyo kuruta icyo naguha.”
Ross
Kana yakomeje avuga ko amafaranga yavuzwe atari agenewe ubuyobozi bwa 1:55 AM,
ko ahubwo uwagombaga kuyahabwa ari Bruce Melodie ubwe.
Iyi
mvugo irimo ubwitonzi no kwigengesera, yagaragaje ko Ross Kana adashaka kongera
umuriro ku bivugwa cyangwa gushyamirana n’abahoze bamufasha. Yirinze kwemeza
niba yarishyuye ayo mafaranga cyangwa niba atarayatanze, ibintu bamwe basoma
nk’ubushishozi, abandi bakabyita “kwikura mu kibazo”.
Icyakora,
iyi mvugo ye yatumye benshi bongera gushidikanya ku by’ukuri kuri ayo
mafaranga, cyane ko na Bruce Melodie kugeza ubu nta jambo na rimwe aravuga kuri
ibyo bivugwa. Nta rwandiko, kontaro cyangwa igihamya na kimwe cyigeze
gitangazwa, ari nacyo gituma impaka kuri iyi nkuru zikomeje gufata indi ntera.
Ross
Kana uri mu bahanzi bafite impano ikomeye, ari no kwiyubakira izina nk’umuhanzi
wigenga nyuma yo kuva muri 1:55 AM. Indirimbo ye nshya Molela, yafatiwe
amashusho i Mombasa, ni imwe mu zitezweho gusubiza umwuka mwiza mu muziki we no
kongera kuzamura izina rye mu ruhando rwa muzika nyarwanda.
N’ubwo
ibijyanye n’amafaranga bivugwa bigikomeje kuba urujijo, Ross Kana yagaragaje
icyerekezo gishya mu buhanzi bwe, ahitamo kwibanda ku bikorwa kuruta amagambo.
Gusa, kugeza igihe Bruce Melodie azagira icyo atangaza cyangwa hagatangazwa ibimenyetso bifatika, ibivugwa kuri Miliyoni 10 Frw bizakomeza kuba agatereranzamba.
Ross
Kana ati: “Umuntu ukwiriye kubazwa ayo mafaranga ni Bruce Melodie.”

Ross Kana yahisemo kuvuga make ku bivugwa aho kubihakana cyangwa ngo abyemeze

Ross Kana yagarutse i Kigali kuri uyu wa Kane tariki 4 Nyakanga 2025 avuye gukorera indirimbo i Mombassa
