Ross Kana yerekeje muri Kenya nyuma y’iminsi 51 abaye umuhanzi wigenga

Imyidagaduro - 22/06/2025 10:37 AM
Share:

Umwanditsi:

Ross Kana yerekeje muri Kenya nyuma y’iminsi 51 abaye umuhanzi wigenga

Umuririmbyi nyarwanda Ross Kana uri mu bahanzi bari kuzamuka neza muri iki gihe, yerekeje i Mombasa muri Kenya aho agiye gutangirira ibikorwa byo gufata amashusho y’indirimbo nshya ateganya gusohora mu minsi ya vuba.

Amakuru yizewe yageze ku InyaRwanda agaragaza ko Ross Kana yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 22 Kamena 2025, ahagana saa yine za mu gitondo.

Uyu muhanzi wamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ye yise ‘Mami’, arateganya gukorera iyi ndirimbo nshya mu buryo bugezweho, aho azifashisha bamwe mu bakobwa batoranyijwe n’inzu z’imideli zikorera muri Mombasa.

Ross Kana yagiye ari kumwe n’itsinda rimufasha mu bijyanye no gufata amashusho, rigizwe n’abahanga mu bijyanye n’amashusho no kuyatunganya. Biteganyijwe ko iyi ndirimbo izakorwa ku ngengo y’imari irenga $16,000, ikaba iri mu zihenze kurusha izindi amaze gukora, uretse ‘Mami’ yigeze kumusaba akayabo karenzeho gato.

Iyi ndirimbo izaba ari umushinga wa mbere Ross Kana akoranye n’ikipe ye nshya kuva yatandukana n’inzu ifasha abahanzi ya 1:55 AM, nubwo hatarashyirwa umukono ku masezerano yemeza itandukana ryabo ku mugaragaro.

Amakuru y’imbere muri 1:55 AM agaragaza ko impamvu nyamukuru yatumye impande zombi zitandukana ari uko Ross Kana yatangiye gushora amafaranga menshi mu bikorwa bye, ibintu iyi nzu itari yiteguye gukomeza gutera inkunga, bityo biganisha ku gutandukana kwabo.

Kuki abahanzi benshi basigaye bajya gukorera indirimbo i Mombasa?

Mombasa ni umwe mu mijyi y’ubukerarugendo izwi cyane muri Afurika y’Iburasirazuba. Ni umujyi uri ku nkombe z’inyanja y’Abahinde (Indian Ocean), ufite imiterere idasanzwe irimo.

Hari za Hoteli z’akataraboneka zicyeye  n’inyubako zigezweho. Hari imbuga ndangamuco n’ahantu ndangamateka nk’ahitwa Fort Jesus hafite akarusho ku mashusho y’indirimbo zifite insanganyamatsiko z’ubutore cyangwa iz’urukundo.

Hari imiterere y’ikirere ihoraho, cyane cyane ubushyuhe n’izuba ryiza rituma gufata amashusho biboneka neza kandi bigasaba imbaraga nke mu kuyatunganya.

Inyanja n’inkombe z’umucanga w’umweru bikurura abahanzi bashaka amashusho ya “luxury” cyangwa y’urukundo.

Aba bahanzi kandi bahakururirwa n’uko ikiguzi cy’ibikorwa bitandukanye kiringaniza: ushobora kubona imodoka zigezweho, ababyinnyi b’umwuga, ndetse n’abatunganya amashusho bafite ibikoresho bigezweho ku giciro kidahanitse ugereranyije n’ahandi.

Kubera ko Mombasa isurwa n’abanyamahanga benshi, kuyikoramo amashusho y’indirimbo bituma igera kuri benshi mu buryo bwihuse, byaba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa kuri YouTube.

Ni umujyi wafashije abahanzi nka Otile Brown, Tanasha Donna, na Sauti Sol gutangira imishinga mpuzamahanga ku rwego rw’amashusho.

Ross Kana, uri mu rugendo rwo kwimenyekanisha no kugendera ku murongo mpuzamahanga, ni yo mpamvu yahisemo Mombasa nk’ahantu ho gutangiriza iyi ndirimbo nshya yitezweho byinshi.

Agiye gukora iyi ndirimbo, nyuma y’iminsi 51 ishize abaye umuhanzi wigenga, kuko yamaze gutandukana na 1:55 AM. Yasezeye ku wa 3 Gicurasi 2025, yifashishije konti ye ya Instagram, agaragaza ko yatandukanye n’iriya sosiyete nyuma y’umwaka n’amezi bakorana.


Ross Kana yerekeje i Mombasa muri Kenya mu rugendo rugamije kuhakorera indirimbo 

Ross Kana amaze iminsi 51 abaye umuhanzi wigenga nyuma yo gutandukana na 1:55 AM

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MAMI’ YA ROSS KANA



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...