Uyu
muhanzi wavukiye i Nyagatare yazamutse ku rubyiniro afite akanyamuneza
kadasanzwe, agaragaza ko gukorera igitaramo ku butaka yavukiyeho ari kimwe mu
bihe bikomeye mu rugendo rwe rwa muzika.
Akigera
ku rubyiniro, Ross Kana yatangiriye ku ndirimbo "Fou de Toi"
yakoranye na Element EleéeH na Bruce Melodie. Abafana be, cyane cyane abo mu
karere akomokamo, bahise bamwakirana urugwiro, baririmbana na we ijambo ku
rindi.
Akimara
kuyisoza, yabwiye imbaga yari yuzuye kuri Stade ya Goligota ati: "Ibyo
mwigira byose uyu munsi harashya. Njye navukiye hano."
Aya
magambo yakurikiwe n'impundu n'amashyi menshi, bigaragaza uburyo abaturage
b'iwabo bishimiraga kubona umwe mu bana babo ari ku rubyiniro rwa MTN Iwacu
Muzika Festival.
Yakomereje
ku ndirimbo "Sesa", imwe mu ndirimbo zafashe umwanya munini mu
gitaramo cye kuko yayibyinanaga n'abafana, bose bayiririmbana bafite ibyishimo.
Nyuma
yakurikiyeho "Mami", yasohoye mu 2024, mbere yo kwinjira mu ndirimbo
"Molela". Icyo gihe byasaga n'aho yari agiye gukomeza urugendo rwe ku
rubyiniro, ariko ibintu bihinduka mu buryo butunguranye.
Mu
gihe yari amaze iminota igera kuri 20 aririmba, umuriro w'amashanyarazi wahise
ubura, ibyuma byose birazima, umuziki urahagarara, Ross Kana na we ava ku
rubyiniro.
Abari
bitabiriye igitaramo bari bizeye ko ikibazo cyari gikemutse vuba, ndetse nyuma
y'uko umuriro ugarutse, bamwe batangiye gusaba ko Ross Kana agaruka agakomeza
aho yari agejeje.
MC
Buryohe na Bianca Baby na bo basabwe n'abafana kugerageza kumusubiza ku
rubyiniro, ariko ntibyashobotse.
Mu
gihe abafana bari bagitegereje ko agaruka, Ross Kana yari yamaze gufata imodoka
arigendera. Ndetse ntiyanabashije kuganira n'itangazamakuru kuko yahise ava aho
igitaramo cyabereye.
Ni
ibintu byasigiye benshi agahinda, cyane cyane ko iki cyari igitaramo yakoreye
hafi cyane y'aho yavukiye. Stade ya Goligota yakiriyemo igitaramo iri mu ntera
nto uvuye aho akomoka, ndetse n'abagize umuryango we barahatuye.
Ku
muhanzi wari ufite inyota yo kwereka ab'iwabo ibyo amaze kugeraho mu muziki,
byarangiye atabashije gusoza gahunda yari yabateguriye.
Ross
Kana, amazina ye nyakuri akaba Rubangura David, yari yitezwe cyane muri iki
gitaramo kubera ko cyabereye ku ivuko rye.
Nubwo
yakiriwe neza kandi abafana bakamwereka urukundo rwinshi, ibura ry'umuriro ryatumye
atarangiza igitaramo cye, bituma igitaramo cyo ku ivuko cye kitamuhira nk'uko
we n'abamukunda bari babyiteze.

Ross Kana ntiyabashije gusoza igitaramo ku ivuko rye i Nyagatare, ni nyuma y'uko umuriro ubuze ari ku rubyiniro

Ross Kana yataramiraga benshi bo mu bakuranye ku ivuko rye, ariko ntiyahiriwe n'iki gitaramo cyabereye i Nyagatare

Ross Kana yaririmbye indirimbo zinyuranye, mbere y'uko amara igihe kitari gito ategereje ko umuriro ugaruka ku rubyiniro





