Ni
igitaramo gihuriza hamwe ibyamamare mu muziki, mu mikino y’urwenya no mu
myidagaduro rusange, kikaba gitegurwa n’umunyarwenya ukomeye Alex Muhangi,
umaze kubaka izina riremereye mu gutegura ibirori bikomeye mu Karere.
Iyi
nshuro iki gitaramo kizaba ku wa 26 Ugushyingo 2025. Harimo urutonde rw’abahanzi
bakomeye, abanyarwenya bubatse izina ndetse n’indirimbo zitezwe gufasha
abitabira guseka no kwidagadura mu buryo bwisumbuye.
Mu
myaka ishize, "Comedy Store" yabaye urubuga rukomeye ruhuza ibyamamare mu mpano
zitandukanye. Ni ihuriro ritanga amahirwe ku banyarwenya n’abahanzi bo mu
byiciro bitandukanye, rikabaha amahitamo yo kureshya imbaga y’abantu bifuza
ibitwenge n’umuziki w’umwimerere.
Muri
uyu mwaka, nk’uko byatangajwe n’abategura, icyo gitaramo kizabera UMA Show
Grounds Lugogo, ahantu hafunguka kandi habereye ibitaramo binini, aho abafana
bategerezanyije amatsiko umunsi nyirizina.
Mu
bazasusurutsa iki gitaramo harimo amazina akomeye mu ruganda rwa muzika ya
Uganda nka Sheebah Karungi, Irene Ntale, Vinka, Aziz Azion, Lydia Jazmine
n’abandi bafite inyota yo kongera gukorana n’abafana babo mu buryo bwa "Live'.
Ku
rundi ruhande, urwenya ruzaturuka ku banyabigwi barimo Madrat & Chiko,
Maulana & Reign, Bobi Brown & Nilo Nilo, MC Mariachi, n’abandi bahanzi
b’urwenya bafite izina rikomeye mu gihugu.
Aha
kandi hiyongeraho n’isura nshya y’umuhanzi w’Umunyarwanda Ross Kana, watangiye
kwigarurira umutima w’abanyafurika mu kwandika no gutambutsa ubutumwa bwihariye.
Kuboneka
kwe kuri uru rutonde ni ikimenyetso cy’uko Comedy Store ikomeje gufungura
imiryango y’urwego rw’akarere.
Mu
bitezwe cyane harimo Dr. Hillary Okello, umwe mu banyarwenya b’imbaraga muri
Uganda, witeguye gutanga imyiyerekano yuje ubuhanga n’imivugo isekeje imaze
kumuhoza ku mwanya w’icyitegererezo mu mutwe w’abakunzi ba Comedy.
Uretse
guteranira i Kampala, Okello azahita akomereza urugendo rwe i Kigali, aho agomba
kwitabira Gen-z Comedy Show izabera Camp Kigali ku wa 27 Ugushyingo 2025.
Kuba
agiye kwitabira ibitaramo bibiri bikomeye mu minsi ikurikiranye, byazamuye
amatsiko n’ayo mu Rwanda bategereje kumubona mu buryo bwa Live.
Ibirori
biteguye mu buryo bw’umwuga, abafana bakaba ari bo nyamukuru
Iki
gitaramo kizayoborwa na Kalela & Bree, abamaze kumenyekana mu kuyobora
ibitaramo bikomeye.
Kuva
yaboneka, Comedy Store yubatse umuco mushya wo guseka no kwidagadura ku rwego
rw’igihugu, none ikomeje kugera kure mu rwego rwo guhuriza hamwe abahanzi
n’abanyarwenya bo mu bihugu bitandukanye.
Uru rutonde ruriho Sheebah, Ross Kana, Irene
Ntale, Vinka n’abandi, ruragaragaza ko iyi nshuro izaba ikomeye ku rwego rwo
hejuru kandi itazibagirana.
Ku
bakunzi b’urwenya n’umuziki, uyu ni umwanya wo kongera guhurira hamwe, guseka
mu buryo bw’imbitse, no kwizihirwa n’abahanzi batandukanye bari ku isonga mu
karere.


Sheebah
Karungi agiye kongera gutarama muri “Comedy Store” i Lugogo muri Uganda
Ibyamamare
by’umuziki n’urwenya bigiye guhurira ku rubyiniro rumwe ku wa 26 Ugushyino 2025
