Ross Kana agiye gukorera igitaramo cya mbere muri Uganda

Imyidagaduro - 17/11/2025 6:54 AM
Share:

Umwanditsi:

Ross Kana agiye gukorera igitaramo cya mbere muri Uganda

Umuhanzi n’umwanditsi w’indirimbo, Ross Kana agiye gutaramira bwa mbere mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, mu gitaramo kizahuza abafana be n’abakunzi b’umuziki bamukurikirana kuva yatangira urugendo rwe rw’imyaka ine mu muziki w’umwimerere.

Uyu muhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu bihangano bye byuje ubuhanga n’inyandiko zifite ubutumwa, agiye kongera kwagura imbibi z’urugendo rwe agera ku bafana bo hanze y’u Rwanda.

Ni ubwa mbere azaba aririmbiye muri Uganda, igihugu gifite isoko rinini ry’umuziki n’ahantu hahurira ibyamamare by’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Mu myaka ye mike mu muziki, Ross Kana yagiye agaragara mu bitaramo bikomeye byamubereye urubuga rwo kumenyekanisha impano ye.

Yatumiwe mu bikorwa bitandukanye birimo ‘Let’s Celebrate’, ‘The Silver Gala’ n’ibindi byakomeje kumuha isura y’umuhanzi ushoboye mu gihe gito amaze ari mu rubuga rw’imyidagaduro.

Aheruka gukorera ibikorwa muri Tanzania, aho yahakoreye indirimbo ‘Molela’, imwe mu zamufashije gutumbagira no kubona abafana mu bihugu bitandukanye.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 23 Ugushyingo 2025, kizabera ahitwa Paradigm Kampala, hamwe mu hantu hahenze kandi hakomeye mu Mujyi wa Kampala, hazwiho kwakira ibitaramo by’abahanzi bakomeye n’inkoramutima z’umuziki.

Paradigm iherutse gutaramirwamo na Element, umwe mu ba Producer bagezweho mu Rwanda watangaje abakunzi b’umuziki muri Uganda mu minsi ishize. Ibi bituma n’umusaruro utegerejwe kuri Ross Kana witezwe kuba ku rwego rwo hejuru.

Abategura iki gitaramo, cyiswe “Sunset Brunch”, batangaje ko intego ari ugufasha abakunzi b’umuziki uburyo bushya bwo kwinjira mu mpera z’icyumweru bizihirwa n’indirimbo bazirikana kuri Ross Kana.

Basaba abafana be n’undi mubare munini w’abakunzi b’umuziki muri Uganda kutazacikwa n’iki gitaramo gitegerejwe n’ingenzi z’umuziki w’akarere.

Uyu muhanzi agaragaza ko yiteguye gutanga ibirori bidasanzwe, byubakiye ku guhura n’abafana be bo hanze y’igihugu bwa mbere, no gukomeza kwerekana ko umuziki we ufite umurongo wagutse ugera kure.


Nyuma y’imyaka ine mu muziki, Ross Kana agiye guhura n’abafana be bo muri Uganda bwa mbere 


Nyuma ya Element wahakoreye igitaramo gikomeye, Paradigm igiye kwakira Ross Kana mu mwuka mushya w’umuziki 


Ross Kana agiye gutamira muri Uganda, mu gihe afite indirimbo ikunzwe muri iki gihe yise ‘Molela’

KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MOLELA’ YAROSS KANA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...