Rosine Bazongere agiye kugenda n’amaguru Kigali-Musanze mu rugendo rwo kurengera ingagi

Imyidagaduro - 17/08/2026 11:07 AM
Share:

Umwanditsi:

Rosine Bazongere agiye kugenda n’amaguru Kigali-Musanze mu rugendo rwo kurengera ingagi

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Rosine Bazongere agiye gukora urugendo rudasanzwe rwo kugenda n’amaguru ava i Kigali yerekeza i Musanze, mu gikorwa agamije guhuza siporo, ubuzima bwiza, ubukerarugendo no gukangurira abantu kurengera ibidukikije n’ingagi zo mu Rwanda.


Uru rugendo rwiswe ‘Imbaraga Gorilla Walk 2026’, ruzaba rufite insanganyamatsiko igira iti ‘Walk for the Wild’, rukazaba mu rwego rwo kwizihiza no gushyigikira ibikorwa bijyanye n’umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 22 uzaba ku wa 4 Nzeri 2026.

Bazongere azatangira uru rugendo i Kigali ku wa 2 Nzeri 2026, akomeze urugendo kugeza ku wa 3 Nzeri, ubwo azaba ageze i Musanze. Ku wa 4 Nzeri, we n’abazaba bamuherekeje bazakomereza i Kinigi aho hazabera umuhango wo Kwita Izina.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Bazongere yavuze ko ‘Imbaraga Gorilla Walk’ atari urugendo rwo kugenda n’amaguru gusa, ahubwo ari igikorwa cyashyizweho kugira ngo gitange ubutumwa bwagutse ku bijyanye n’ubuzima, ibidukikije n’ubukerarugendo.

Ati: “Imbaraga Gorilla Walk 2026 ni urugendo rwo kugenda n’amaguru rugamije guhuza siporo n’imibereho myiza, ubukerarugendo, kubungabunga ibidukikije ndetse no guteza imbere kurengera ingagi n’ibinyabuzima.”

Akomeza avuga ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka, ‘Walk for the Wild’, igamije kwibutsa abantu ko kurinda ibidukikije n’inyamaswa ari inshingano ya buri wese.

Ati: “Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni ‘Walk for the Wild’, bisobanuye ko tugenda tunashyigikira ibidukikije n’inyamaswa, cyane cyane ingagi zo mu Rwanda.”

Kuri Bazongere, urugendo rwa Kigali-Musanze rufite igisobanuro kirenze kuba ari urugendo rwo gukora siporo. Ni uburyo bwo gukoresha siporo nk’umuyoboro wo gutanga ubutumwa no kwegera abantu, cyane cyane mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira ibirori ngarukamwaka byo Kwita Izina.

Ati: “Ni urugendo ruteganyijwe kuva i Kigali rugana i Kinigi/Musanze, mu rwego rwo kwizihiza no gushyigikira ibikorwa byo Kwita Izina 2026. Intego si ukugenda gusa, ahubwo ni ugukoresha urugendo nk’uburyo bwo guteza imbere ubuzima bwiza, guteza imbere ubukerarugendo bwo mu Rwanda no gukangurira abantu kugira uruhare mu kubungabunga umurage wacu kamere.”

Avuga ko ubutumwa bw’uru rugendo bwubakiye ku gitekerezo cy’uko siporo ishobora kuba inzira yo guhuza abantu n’ibikorwa byo kurengera ibidukikije. Ati: “Ubutumwa bwacu ni bugufi: Duteza imbere ubuzima bwacu, turengere ibidukikije, kandi turengere ubuzima bw’inyamaswa.”

Ni muri urwo rwego ‘Walk for the Wild’ yabaye umusingi w’iki gikorwa, kuko ihuza kurengera ibidukijije, siporo n’ubuzima bwiza, ubukerarugendo ndetse no kubungabunga ibidukikije.

Urugendo Bazongere agiye gukora ruzaba rufite umwihariko wo kuba ruhuza ibice bibiri by’ingenzi by’u Rwanda: Kigali, umujyi mukuru w’igihugu, na Musanze, umujyi uri hafi y’ahantu h’ingenzi mu bukerarugendo bw’ingagi.

Kuva ku wa 2 kugeza ku wa 3 Nzeri, Bazongere azaba akora urugendo yerekeza i Musanze, mbere yo gukomeza i Kinigi ku munsi ukurikiyeho.

Abazashobora kumuherekeza no gusoza uru rugendo bazakomerezanya na we mu rugendo rugana i Kinigi ku wa 4 Nzeri, aho bazitabira ibikorwa byo Kwita Izina abana b’ingagi 22.

Ni urugendo rero ruzaba rufite aho ruhuriye n’ibirori bikomeye by’igihugu, ariko ubutumwa bwarwo bukaba burenze umunsi umwe w’ibirori: ni ugukangurira abantu gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije n’ibinyabuzima.

Rosine Bazongere asanzwe ari umuntu ukunda siporo ndetse no gukora ingendo z’amaguru mu rwego rwo gukangurira abantu kwitabira ibikorwa bitandukanye.

Kuri iyi nshuro, yahisemo gushyira imbaraga kuri gahunda yo kurengera ibidukikije no kubungabunga ingagi, ashingiye ku mwanya u Rwanda rufite mu bukerarugendo bushingiye ku nyamaswa n’ibidukikije.

‘Imbaraga Gorilla Walk 2026’ rero iza nk’igikorwa gihuza ibyo Bazongere asanzwe akunda, siporo n’ingendo n’ubutumwa bwagutse bwo kurengera umurage kamere w’u Rwanda.

Ni ukuvuga ko kuri we, kugenda n’amaguru atari ukugera aho ujya gusa. Ni uburyo bwo gutanga ubutumwa, gukangurira abandi kugira uruhare no kwibutsa abantu ko kubungabunga ibidukikije ari igikorwa kigomba gukorwa buri munsi.

Mu gihe u Rwanda rwitegura Kwita Izina abana b’ingagi 22 ku wa 4 Nzeri 2026, Bazongere azaba ari mu rugendo rwe rw’amaguru, aherekejwe n’ubutumwa bumwe: gukora siporo ku bw’ubuzima, gutembera ku bw’ubukerarugendo, no kugenda ku bw’ibidukikije n’inyamaswa.


Rosine Bazongere yatangaje ko agiye gukora urugendo n’amaguru Kigali –Musanze mu rwego rwo kwitegura umunsi wo Kwita Izina abana b’ingagi


Rosine asanzwe akora ingendo nk’izi zigamije gutanga ubutumwa bunyuranye, kuri iyi nshuro yabihuje no kurengera ingagi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...