Izina Rosette rihabwa abakobwa rifite inkomoko mu rurimi rw’ikilatini, risobanura ururabo ruhumura rugaragaza urukundo arirwo rwa ‘roza’.
Iri zina ryatangiye guhabwa abantu mu kinyejana cya 19 ariko mu myaka 1600 ryakoreshwaga mu Bwongereza rivuga indogobe.
Bimwe mu biranga abitwa izina Rosette
Rosette usanga ari umuntu usabana, ugera mu buzima agahita abwibonamo, uzi gutanga ubutumwa ariko rimwe na rimwe Rosette ajya arangwa no kwifata cyangwa kwitwararika.
Rosette ni umuntu utaragaza amarangamutima ye ku rwego rwo hejuru ngo abantu babibone. Mbere yo kugirana ubucuti n’abandi, Rosette areba niba umutekano we utazahangirikira kuko akunda umutekano.
Rosette akunda kwigenga, abona ibintu mu buryo bwiza (optimistic), akunda kunguka ubumenyi kandi akunda akazi agakora igikorwa kimwe cyarangira agakora ikindi bityo bityo.
Bamwe mu byamamare bitwa ba Rosette
Rosette Bir ni umuhanga ukomoka mu Bufaransa wamenyekanye mu gushushanya hagati y’umwaka wa 1926 kugeza 1992.
Rosette Sharma ni umuririmbyi w’icyamamare ukomoka muri Canada ndetse akaba n’umukinnyi wa Filme wabizige umwuga.
Src:www.wikipedia.com,www.nameberry.com