Ronnie Wood na Sally Humphrey bambikanye impeta

Hanze - 23/12/2012 6:25 PM
Share:
Ronnie Wood na Sally Humphrey bambikanye impeta

Umwe mu bahanzi bagize itsinda Rolling Stones ,Ronnie Wood yarushinganye na Sally kuri uyu wa gatanu tariki ya 21/12/2012.

Ronnie uzwiho ubuhanga budasanzwe mu gucuranga gitari kuri ubu yatangiye ubukwe bwa buki n’umukunzi we Sally Humphrey nkuko ikinyamakuru the sun cyo mu Bwongereza cyabitangaje. 

Uyu muhabo w’imyaka 65 y’amavuko yambikanye iy’urudashira na Sally Humphreys w’imyaka 34 y’amavuko. 

RONNIE

Muri ubu bukwe bw’aba bombi, harimo ibyamamare nka Rod Stewart(yari yabaye kigingi wa Ronnie), Sir Paul McCartney.  Mick Jagger na Keith Richards, bagize Rolling stones ntabwo bari muri ubu bukwe.

Aba bombi bashinze urugo nyuma y’imyaka bari bamaze bamenyanye. Bamenyaniye mu imurikagurisha ryabereye mu mujyi wa Londres. Mu kwezi gushize nibwo batangaje ko bagiye kurushinga mu gihe bari bamaze amezi 6 gusa bakundana. 

Wood amaze kurushinga inshuro ebyiri, bwa mbere yakoranye ubukwe n’umunyamideli Krissy Findlay, babanye hagati ya 1971-1978. Ku nshuro ya kabiri asezerana na Joh Howard, babana hagati y’1985-2009. 

Munyengabe Murungi Sabin.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...