Ronaldo ngo ntazagaruka muri Portugal igihe Jorge Jesus akiri umutoza

Imikino - 06/10/2026 1:38 PM
Share:

Umwanditsi:

Ronaldo ngo ntazagaruka muri Portugal igihe Jorge Jesus akiri umutoza

Cristiano Ronaldo ngo ashobora kutazongera gukinira ikipe y’igihugu ya Portugal igihe cyose Jorge Jesus akiri umutoza wayo, nyuma y’uko uyu mukinnyi w’imyaka 41 arakajwe n’uburyo umutoza mushya yakemuye ikibazo cyabaye hagati yabo.

Ibi byatangajwe n’umunyamakuru wo muri Portugal, Rui Santos, wavuze ko Cristiano Ronaldo atishimiye na gato uko ibintu byagenze kuva yasigara ku ntebe y'abasimbura mu mukino Portugal yatsinzemo Norway.

Ronaldo yasigaye ku ntebe y'abasimbura mu mukino wa mbere Portugal yakinnye na Norway ku wa 27 Nzeri, aho atigeze yinjira mu kibuga. Byari ubwa mbere mu myaka 18 amaze akinira ikipe y’igihugu aba umukinnyi usigara ku ntebe ntashyirwe mu mukino.

Nyuma y’icyo cyemezo, Ronaldo yasibye imyitozo gatatu, ndetse aza kuva mu mwiherero w’ikipe y’igihugu mbere y’imikino ibiri yari isigaye muri iki gihe cy’imikino mpuzamahanga. Yahise ajya muri Espagne mu ndege ye bwite.


Nubwo Jorge Jesus yagerageje gutuza ibintu, avuga ko Ronaldo ashobora kugaruka mu ikipe y’igihugu mu mikino izakurikiraho, Rui Santos yavuze ko Ronaldo atiteguye kugaruka mu gihe uyu mutoza akiri ku buyobozi.

Rui Santos yabwiye CNN Portugal ati: “Bivugwa ko yavuze ko atazagaruka mu ikipe y’igihugu, nibura igihe cyose Jorge Jesus azaba akiri umutoza.”

Uyu munyamakuru yavuze ko Ronaldo atishimiye cyane amagambo ya Jesus, cyane cyane kuba umutoza yaravuze ko ntawe agomba gusaba imbabazi kandi ko ari we ufata ibyemezo ku bakinnyi bahamagarwa.

Rui Santos yavuze ko Ronaldo yabonye ko amagambo ya Jesus asa n’aho amugarura mu ikipe y’igihugu, ariko ku rundi ruhande umutoza akerekana ko ari we ufite ububasha bwa nyuma mu gutoranya abakinnyi.


Jorge Jesus aracyakinguriye Ronaldo umuryango

Nubwo amakimbirane akomeje, Jorge Jesus we yavuze ko Ronaldo agifite umwanya mu ikipe y’igihugu.

Nyuma y’umukino Portugal yongeye gutsinda Norway, Jesus yagize ati: “Ku bwanjye, byose biracyashoboka. Cris ni we ugomba guhitamo ubuzima bwe. Mu butumire butaha, niba ari gukina kandi akaba ashaka kuba mu ikipe y’igihugu, kuki bitashoboka?”

Jesus yavuze kandi ko nta rwango afitiye Ronaldo, ahubwo ko ikibazo cyabaye ari ukutumvikana gushobora gukemuka binyuze mu biganiro.

Yagize ati: “Nta nzika mfitiye Ronaldo, byari ukutumvikana. Ku bwanjye, biroroshye kubikemura. Kugira ngo abantu babiri bumvikane, bombi bagomba kuganira no kumvikana.”

Jesus kandi yashimangiye ko kuba Ronaldo ari ikimenyabose muri Portugal bituma ikibazo cye gifatwa mu buryo butandukanye n’abandi bakinnyi, ariko ko kuri we kuba umukinnyi yashyushye ntahabwe umwanya bidakwiye kuvamo ikibazo.

Portugal iri mu bihe byiza nta Ronaldo

Jorge Jesus yagizwe umutoza wa Portugal muri Nyakanga, ahabwa amasezerano y’imyaka ine. Kuva yatangira akazi, ikipe y’igihugu imaze gutsinda imikino ine yose yayoboyemo.

Portugal yatsinze Norway ibitego 2-1 Ronaldo atakinnye, nyuma itsinda Denmark ndetse yongera gutsinda Norway mu mukino wa nyuma w’iyi gahunda y’imikino mpuzamahanga.

Ibi byatumye icyemezo cyo gusiga Ronaldo ku ntebe mu mukino wa mbere na Norway kirushaho kugaragara nk’icyagize icyo gitanga ku ikipe, nubwo ikibazo cyateje amakimbirane hagati y’umukinnyi n’umutoza.

Ronaldo kandi ari mu kaga ko guhabwa igihano cyo kumara amezi atandatu atakinira Portugal kubera imyitwarire ye, mu gihe yavuze ko igihe nikigera azabwira Abanya-Portugal ukuri ku cyatumye ava mu mwiherero.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Ronaldo yavuze ko yafashe icyemezo cyo kuva mu mwiherero nyuma y’amagambo Jorge Jesus yavuze mu kiganiro n’abanyamakuru ndetse n’ikiganiro yagiranye na Perezida wa Federasiyo y’Umupira w’Amaguru muri Portugal.

Yagize ati: “Igihe nikigera, nzabwira Abanya-Portugal bose ukuri ku mpamvu zatumye mva mu ikipe y’igihugu, ikipe nahaye byose.” Yasoje yifuriza Portugal na bagenzi be amahirwe masa mu mikino bari basigaje.

 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...