Iyo umwe atsinda ibitego byinshi, undi agahabwa igihembo, abafana bahita babigereranya. Iyo umwe atwaye igikombe, undi agatsindwa, bitangira kuba inkuru y’ibihe byose.
Byageze aho gutsinda kwa umwe bifatwa nk'ugutsindwa k'undi, nyamara bombi ari abakinnyi bagize uruhare rukomeye mu guhindura amateka y'umupira w'amaguru.
Ariko ikibazo gikwiye kwibazwa ni iki: Ese koko byari ngombwa ko Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bahora bagereranywa? Ese nyuma y'ibyo bagezeho, igihe ntikiragera ngo isi yemere ko bombi ari ibihangange, aho guhora ishaka kumenya uwatsinze undi?
Kugira ngo dusubize iki kibazo, birakwiye ko dusubiza amaso inyuma tukareba aho urugendo rwabo rwatangiriye, uko bahanganye, ibyo bagezeho mu makipe bakiniye no mu makipe y'ibihugu, ubuzima bwabo bwite n'ubukungu bwabo.

Guhangana kwabo kwatangiye gute kugeza bibaye intambara y'impaka?
Nubwo abantu benshi bafata ko guhangana kwa Ronaldo na Messi kwatangiriye mu bihe bya El Clásico, hagati ya Barcelona na Real Madrid, mu by'ukuri byatangiye mbere yaho.
Muri 2007, aba bakinnyi bombi bari bamaze kwigaragaza nk'impano zidasanzwe. Muri uwo mwaka, Kaka ukomoka muri Brazil ni we wegukanye Ballon d'Or, Messi aza ku mwanya wa kabiri, Ronaldo aba uwa gatatu. Icyo gihe bombi bari bakiri bato, ariko ibimenyetso by'uko bari bagiye gutegeka umupira w'amaguru byari bigaragara.
Mu mwaka wa 2008, bahuriye mu mikino ya 1/2 cya UEFA Champions League, aho Manchester United ya Ronaldo yahuye na Barcelona ya Messi. Manchester United yaje gukomeza ijya ku mukino wa nyuma ndetse iranayegukana, Ronaldo ahabwa Ballon d'Or ya mbere mu buzima bwe.
Muri 2009, ibintu byafashe indi ntera. Ronaldo yavuye muri Manchester United ajya muri Real Madrid, mu igurwa ryaciye agahigo k'icyo gihe, aho yatanzweho hafi miliyoni 80 z'amapawundi. Messi we yari amaze kuba inkingi ya Barcelona yari iyobowe na Pep Guardiola.
Kuva ubwo, guhangana kwabo kwahujwe n'ikibazo cy'amakipe abiri yari ahanganye cyane ariyo; Real Madrid na Barcelona.
Icyo gihe, buri mukino wa El Clásico wabaga urimo n'indi nkuru yihariye: ese Ronaldo aratsinda Messi? Ese Messi arongera kwereka Ronaldo ko ari we uyoboye La Liga? Ese ni nde uzegukana Ballon d'Or?
Mu myaka icyenda Ronaldo yamaze muri Real Madrid, bombi bahanganye mu bihe bikomeye cyane. Ronaldo yatsinze ibitego 450 mu mikino 438 yakiniye Real Madrid, mu gihe Messi yatsinze ibitego 471 mu mikino 476 yakiniye Barcelona muri icyo gihe.
Icyari cyatangiye ari uguhangana kw'abakinnyi babiri b'impano cyahindutse kimwe mu bintu byakuruye abantu benshi mu mateka ya ruhago. Imbuga nkoranyambaga na zo zagize uruhare mu gukomeza izo mpaka, kuko buri gitego, buri gihembo na buri ntsinzi byahindukaga intwaro yo gushyigikira umwe cyangwa gusuzugura undi.

Ronaldo na Messi mu makipe y'ibihugu: Ni nde wahize undi?
Iyo usesenguye ibyo Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bagezeho mu makipe y'ibihugu byabo, usanga bombi baragize uruhare rukomeye mu guhindura amateka ya Portugal na Argentina.
Icyakora, urugendo rwabo ntirwagenze kimwe kuko buri wese yanyuze mu bihe bitandukanye by'intsinzi, gutsindwa no kunengwa kugeza bose basezeye muri aya makipe akomeye ku isi.
Cristiano Ronaldo yatangiye gukinira Portugal muri 2003, naho Lionel Messi atangira gukinira Argentina muri 2005. Bombi bahise baba abakinnyi b'ingenzi mu makipe yabo, nyuma baza kuba ba kapiteni n'abayobozi bagenzi babo mu kibuga.
Mu bikombe by'ikipe nkuru y'igihugu, Messi afite ibikombe byinshi birimo: Copa América 2021, Copa América 2024, Finalissima 2022, Igikombe cy'Isi U20 cya 2005, Umudari wa zahabu Olempike 2008 ndetse n’igikombe cy'ingenzi muri byose ‘Igikombe cy'Isi cya 2022.
Kuvuga ko Ronaldo atatwaye Igikombe cy'Isi ni kimwe mu bintu bikunze kugarukwaho mu kumugereranya na Messi. Icyakora, gutwara EURO 2016 na Nations League ebyiri yo muri 2019 na 2025 ni amateka akomeye kuri Portugal, igihugu kitari gisanzwe gifite ibikombe byinshi ku rwego rw'i Burayi.
Gusa, Ronaldo arusha Messi ibitego 20 mu ikipe y'igihugu aho afite ibitego 146 mu mikino 234 n’aho Messi akagira ibitego 126 mu mikino 208.
Ibi bigira Ranaldo umukinnyi uyoboye urutonde rw'abakinnyi b'abagabo batsinze ibitego byinshi mu makipe y'ibihugu ku isi. Ibi bigaragaza ubushobozi bwe bwo gutsinda ibitego mu gihe kirekire, mu marushanwa atandukanye no mu bihe bitandukanye by'ubuzima bwe.
Ikindi gikwiye kwibukwa ni uko Ronaldo yagejeje Portugal ku mukino wa nyuma wa EURO 2004, nubwo yari akiri muto, mbere yo kuyifasha kwegukana igikombe muri 2016. Messi na we yagejeje Argentina ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi muri 2014, mbere yo kugitsinda muri 2022.

Ballon d'Or: Ni nde wayitwaye kenshi?
Iki ni kimwe mu bintu byakomeje kongera ubukana mu mpaka z'abafana babo. Ballon d'Or ni igihembo gihabwa umukinnyi wahize abandi ku rwego rw'isi, hashingiwe ku majwi y'abanyamakuru batoranywa n'abategura iki gihembo.
Messi yatwaye Ballon d'Or 8, mu gihe Ronaldo yatwaye 5. Nubwo mu Kwakira 2026, Ronaldo yanegukanye igihembo cyihariye cyiswe B.O.A.T. (Best of All Time), mu matora yakozwe ku rubuga rwa France Football, aho abantu batoye Ballon d'Or edition nziza kurusha izindi mu mateka. Iyo yatwaye muri 2008 ikaba ariyo iba iya mbere.
Amakipe batangiriyemo kugeza ubu ndetse n’ibikombe batwaye
Cristiano Ronaldo yakiniye amakipe atandukanye kuva akiri muto kugeza ubu, arimo:
|
Ikipe |
Imikino yakinnye |
Ibitego |
Ibikombe yatwayemo |
|
Sporting CP (2002–2003) |
31 |
5 |
0 |
|
Manchester United (2003–2009) |
196 |
84 |
10 |
|
Real Madrid (2009–2018) |
438 |
450 |
16 |
|
Juventus (2018–2021) |
134 |
101 |
5 |
|
Manchester United (2021–2022) |
54 |
27 |
0 |
|
Al-Nassr (2023–ubu) |
Imibare iracyiyongera |
Imibare iracyiyongera |
1 |
No kwa Messi bimeze bityo kuko aracyakomeje urugendo rwe muri ruhago, yakiniye amakipe atandukanye ku migabane itandukanye, arimo:
|
Ikipe |
Imikino yakinnye |
Ibitego |
Ibikombe yatwayemo |
|
FC Barcelona (2004–2021) |
778 |
672 |
35 |
|
Paris Saint-Germain (2021–2023) |
75 |
32 |
3 |
|
Inter Miami (2023–ubu) |
123 |
107 |
4 |
Ugereranyije imbaraga zabo, buri wese afite mwihariko ki?
Ikintu gikwiye kumvikana ni uko Messi na Ronaldo atari abakinnyi bakina kimwe. Buri wese afite uburyo bwe bwihariye bwo gukina, kandi ni kimwe mu byatumye bahora bakurura abafana.
Messi azwiho gucenga abakinnyi benshi, kugenzura umupira, gutanga imipira ivamo ibitego no gutsinda ibitego nyuma yo gucenga. Ashobora gukina nka rutahizamu, umwataka ukina inyuma ya rutahizamu cyangwa umukinnyi uhuza abakinnyi hagati.
Ronaldo azwiho umuvuduko, imbaraga, gusimbuka agatsinda ibitego n'umutwe, gukoresha amaguru yombi no kwitwara neza imbere y'izamu. Yagiye ahindura uburyo akina uko imyaka yagendaga yiyongera, ariko akomeza kuba rutahizamu ukomeye.
Icyakora, byaba ari ukwibeshya kuvuga ko Messi atazi gutsinda ibitego cyangwa ko Ronaldo atazi guhanga umukino. Bombi bafite ubushobozi bwombi.

Ubukungu bwabo buhagaze bute?
Usibye kuba ibihangange mu mupira w'amaguru, aba bakinnyi bombi bageze ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n'ubukungu. Amafaranga binjiza ntaturuka gusa ku mishahara bahabwa n'amakipe yabo, ahubwo anaturuka ku masezerano y'ubucuruzi, kwamamaza ibicuruzwa, ibikorwa by'ishoramari n'ibindi.
Mu mwaka wa 2026, ikinyamakuru Forbes cyatangaje ko umutungo wa Cristiano Ronaldo ubarirwa hafi muri miliyari 1.2 z'amadolari ya Amerika.
Ronaldo kandi yabaye umukinnyi wa mbere ukiri gukina wageze ku mafaranga arenga miliyari ebyiri z'amadolari mu byo yinjije mu buzima bwe bwose, mbere yo gukuramo imisoro n'amafaranga ahabwa abamuhagarariye.
Messi na we yinjiye mu itsinda ry'abakinnyi babaye abaherwe. Forbes mu 2026 yagereranyije umutungo we na miliyari 1.1 z'amadolari ya Amerika. Ikindi kandi, yinjije hafi miliyari 1.8 z'amadolari mu kazi ke kose, harimo umupira w'amaguru, kwamamaza n'ibindi bikorwa by'ubucuruzi.
Ubuzima bwabo bwite bumeze bute?

Cristiano Ronaldo yavukitse ku wa 5 Gashyantare 1985 mu mujyi wa Funchal, ku kirwa cya Madeira muri Portugal. Kugeza ubu, abarizwa cyane cyane i Riyadh muri Arabie Saoudite, aho akinira Al-Nassr, hamwe n'umugore we Georgina Rodríguez, basezeranye kubana imbere y'amategeko ku wa 11 Kanama 2026. Bafite abana batanu barimo Cristiano Ronaldo Jr., Eva, Mateo, Alana Martina na Bella Esmeralda.
Lionel Messi yavutse ku wa 24 Kamena 1987 mu mujyi wa Rosario, muri Argentina. Ubu atuye i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho akinira Inter Miami, hamwe n'umugore we Antonela Roccuzzo, bashakanye ku wa 30 Kamena 2017. Bafitanye abana batatu b'abahungu ari bo Thiago, wavutse muri 2012, Mateo wavutse muri 2015 na Ciro wavutse muri 2018.
Messi na Antonela baziranye kuva bakiri abana, bakurira mu mujyi umwe wa Rosario mbere y'uko urugendo rwabo rw'urukundo rukomereza mu bindi bihugu.
Ese kuba bahora bagereranywa ni ngombwa?
Mu by'ukuri, guhangana kwa Messi na Ronaldo kwagize uruhare mu kuzamura urwego rw'umupira w'amaguru.
Abakinnyi bombi bari mu bihe bimwe, bakina muri shampiyona imwe, bahatanira ibikombe bimwe kandi bagahora bahanganye mu guhatanira ibihembo by'umukinnyi mwiza ku isi.
Ibyo byatumye buri wese ashaka gukomeza gukora ibirenze ibyo yari yakoze mbere. Ronaldo yashakaga gutsinda ibitego byinshi, Messi na we agashaka gukomeza kwigaragaza. Abafana bakabona ibihe bidasanzwe.
Ntabwo ari bibi kugereranya abakinnyi kuko bifasha abantu gusesengura umupira w'amaguru, kumenya imbaraga n'intege nke za buri wese no kuganira ku mateka y'uyu mukino.
Ikibazo cyatangiye igihe kugereranya byahindukaga urwango.
Hari abafana batakibasha kwishimira igitego cya Messi kuko ari abafana ba Ronaldo. Hari n'abandi batakibasha kwishimira igikombe cya Ronaldo kuko bashyigikiye Messi.
Byageze aho bamwe bavuga ko Messi atigeze akora ikintu gikomeye mu ikipe y'igihugu, abandi bakavuga ko Ronaldo atazi gukina umupira w'amaguru uretse gutsinda ibitego.
Ibi ntibikwiye kuko bidaha agaciro ukuri kw'ibyo aba bakinnyi bagezeho.
Ikindi cy'ingenzi ni uko bombi batigeze baba abanzi. Mu biganiro bitandukanye, bagiye bagaragaza ko bubahana, nubwo buri wese yashakaga gutsinda undi mu kibuga.
Mu kiganiro BBC yakoze ku mateka y'iri hangana muri 2026, havuzwe ko guhangana kwabo kwahinduye uburyo umupira w'amaguru ukurikiranwa ku isi, ariko ko bishoboka ko tutazongera kubona abakinnyi babiri bamara imyaka hafi 20 bahatanira ku rwego rumwe.
Ese igihe cyaba ari iki ngo isi ireke kubagereranya?
Iki ni cyo kibazo nyamukuru iyi nkuru igamije gusubiza. Cristiano Ronaldo yubatse amateka akomeye muri Manchester United, Real Madrid, Juventus na Portugal. Yabaye umukinnyi w'ibitego byinshi mu mateka y'ikipe y'igihugu, atwara Champions League eshanu, EURO na Nations League ebyiri.
Lionel Messi na we yubatse amateka muri Barcelona, PSG, Inter Miami na Argentina. Yatwaye Champions League enye, Copa América ebyiri, Igikombe cy'Isi, Ballon d'Or umunani n'ibindi bikombe byinshi.
Aba bakinnyi bombi bageze ku bintu bitari byoroshye kugerwaho. Bamaze imyaka myinshi ku rwego rwo hejuru, batsinda ibitego, bahesha amakipe yabo ibikombe kandi bashimisha abantu bo ku migabane itandukanye.
Icy’ingenzi ni uko buri wese yagiye ahura n'imbogamizi zitandukanye, ariko akazitsinda.
Ronaldo yavuye mu buzima busanzwe bwo mu kirwa cya Madeira, agera ku rwego rwo kuba umwe mu bakinnyi binjiza amafaranga menshi ku isi.
Messi yavuye muri Argentina akiri umwana, ahangana n'ikibazo cy'ubuzima, ariko aza kuba umwe mu bakinnyi bakomeye kurusha abandi mu mateka.
Ahubwo ikibazo gikwiye kuba iki: kuki tugomba guhora dushaka umwe urusha undi, kandi bombi baraduhe ibyishimo byo ku rwego rwo hejuru?
Birashoboka ko Messi ari we umuntu abona nk'umukinnyi mwiza kurusha abandi mu mateka. Undi na we akabona ko Ronaldo ari we wahize abandi. Ibyo ni uburenganzira bw'abafana.
Ariko ikidashidikanywaho ni uko bombi bazasiga icyuho gikomeye mu mupira w'amaguru, kandi bizagorana kubona abakinnyi babiri bahora bahatanye ku rwego rwabo mu gihe kirekire.
Igihe kirageze ngo isi ireke gufata Messi nk'umwanzi wa Ronaldo, cyangwa Ronaldo nk'umwanzi wa Messi. Ahubwo twishimire ko twagize amahirwe yo kubabona bombi bakina mu gihe kimwe.
Cristiano Ronaldo ntakeneye ko Messi atsindwa kugira ngo amateka ye abe meza. Na Messi ntakeneye ko Ronaldo atsindwa kugira ngo ibyo yagezeho bigire agaciro.
Ahari, aho guhora tubaza ngo “Messi cyangwa Ronaldo?”, dukwiye gutangira kubaza tuti: “Ese tuzongera kubona ibihangange bibiri nk'ibi mu mupira w'amaguru?”
