Cristiano
Ronaldo w'imyaka 36 y'amavuko, yahinduriye ibitekerezo bye mu mwuga w'ubutoza
mu gihe yaba ashoje gukina umupira
w'amaguru. Cristiano Ronaldo uherutse gusinya amasezerano y'imyaka ibiri ndetse
ashobora kongerwa ikaba imyaka itatu, yifuza ko mu gihe yaba ashoje gukina
yahita yinjira mu mwuga w'ubutoza.

Ronaldo arashaka kwinjira mu mwuga w'ubutoza
Nk’uko
tubikesha ikinyamakuru the Sun cyandikirwa mu Bwongereza, Ronaldo ashaka kujya
mu itsinda ry'abatoza ba Manchester United, ndetse agatangira gukurikirana
umwana we uzaba ari muri iyi kipe.
Umutoza
wa Manchester United Ole, aherutse kuvuga ko atazatungurwa no kubona Ronaldo
azageza imyaka 40 agikina. Yagize ati: “Sinzatungurwa no kubona Ronaldo
azaba akiri mu kibuga ku myaka 40. Yakoresheje imbaraga zose zishoboka kugira
ngo agere kubyo yagezeho, niyo mpamvu akwiye icyubahiro kubera imbaraga
yakoresheje."
