Ni nyuma y'uko u Buholandi busezerewe n'ikipe y'igihugu ya Morocco muri 1/32 cy’irangiza, kuko bari banganyije igitego 1-1 hanyuma Morocco igatsinda kuri penaliti.
Gusa ntibyagendekeye neza abakinnyi batatu b’Abaholandi barimo Justin Kluivert, Quinten Timber na Crysencio Summerville bahushije penaliti zabo, byavuyemo kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga n’ubutumwa burimo ivangura rishingiye ku ruhu n’urwango.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu, KNVB ryatangaje ko rizatanga amakuru mu nzego z’ubutabera kugira ngo ababigizemo uruhare bakurikiranwe.
Koeman w’imyaka 63, wari uri mu nshingano ze ku nshuro ya kabiri, yatangaje ko ashobora kuba asoje burundu urugendo rwe rwo gutoza. Yavuze ko nubwo umupira w’amaguru wagize uruhare rukomeye mu buzima bwe, hari ibindi bintu bifite agaciro kurushaho.
Yagize ati: “Twese twifuzaga ko iki Gikombe cy’Isi cyaba igihe cyo kwandika amateka, ariko ntibyabaye. Nta muntu ubabaye kundusha.”
Uyu mutoza kandi yavuze ko impamvu imwe mu zatumye afata iki cyemezo cyo kuva ku kazi ari ugushaka kumarana igihe n’umugore we Bartina Koeman, kuri ubu urwaye kanseri y’ibere. Nubwo benshi bavuga ko ari ukunanirwa Kugeza kure ikipe y'igihugu ndetse n'imikinire itarashimishije Bamwe mu bafana bayo.
Koeman yari yaratangiye kuyobora u Buholandi bwa mbere mu 2018, aho yari yarafashije ikipe kongera kwiyubaka. akaba ari nawe wahaye amahirwe abakinnyi bakomeye nka Frenkie de Jong, ndetse ikipe ikagira ibihe byiza muri UEFA Nations League itsinda amakipe akomeye nka u Bufaransa n’u Budage.
Nyuma yaje kuva muri iyi kipe ajya gutoza FC Barcelona, mbere yo kongera kugaruka kuyobora u Buholandi. Gusa muri iyi nshuro ya kabiri, ibintu ntibyagenze neza nk’uko byari byitezwe n'abakunzi ba Ruhago niyi kipe muri rusange.



