Romy Jons yagaragaje impamvu yiyumvamo Abanyarwanda

Imyidagaduro - 29/08/2026 11:54 AM
Share:

Umwanditsi:

Romy Jons yagaragaje impamvu yiyumvamo Abanyarwanda

Romy Jons, umuvandimwe wa hafi akaba na DJ w’umuhanzi w’ikirangirire muri Tanzania, Diamond Platnumz, yagaragaje impamvu yumva u Rwanda nk’ahantu h’iwabo, avuga ko uburyo Abanyarwanda bamwakira bumutera kumva ko ari umwe mu bagize umuryango wabo.

Ni ubutumwa yanditse mu Kinyarwanda gitomoye, ashimangira ko urukundo yakunze kubona mu Banyarwanda ndetse n’inshuti nyinshi afite mu Rwanda ari byo bituma yumva ahafite umwanya wihariye.

Romy Jons, uzwi kandi nka RJ The DJ, amazina ye nyakuri akaba Romeo George Bangula, ni umwe mu bantu ba hafi cyane mu buzima bwa Diamond Platnumz. Usibye kuba ari mubyara we, bakuranye bafitanye umubano wa hafi ku buryo bafatana nk’abavandimwe.

Ni na we DJ wihariye wa Diamond, akaba ari we umucurangira mu bitaramo bikomeye uyu muhanzi akorera hirya no hino ku Isi.

Mu butumwa yashyize kuri konti ye ya Instagram kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kanama 2026, Romy Jons yavuze ko u Rwanda arufata nk’aho ari iwabo.

Yagize ati: “Aha hantu ni nko mu rugo kuri njye. Icya mbere, mfite inshuti nyinshi hano; icya kabiri, mwese mumfata nk'umwe mu bagize umuryango wanyu. Murakoze cyane ku rukundo rwinshi mumpa, ndabona urukundo rwanyu hose. Ndabakunda cyane kandi sinabasha kubisobanura mu magambo.”

Aya magambo agaragaza ko umubano wa Romy Jons n’u Rwanda utarangirira ku kuba ahaza mu bitaramo cyangwa mu bikorwa by’umuziki, ahubwo ko amaze kuhagira inshuti n’abantu yumva bamufata nk’umwe muri bo.

Romy Jons ni umwe mu bantu bagaragara cyane iruhande rwa Diamond Platnumz, haba mu buzima bwe bwite no mu rugendo rwe rw’umuziki.

Nubwo ari mubyara wa Diamond, kuba barakuriye hamwe byatumye umubano wabo urenga cyane uwo mu muryango.

Bafatana nk’abavandimwe b’inda imwe, ndetse Romy Jons akaba umwe mu bantu Diamond yizeye cyane mu bikorwa bye bya muzika.

Umwanya afite mu ikipe ya Diamond na wo ni uw’ingenzi, kuko ari we DJ we wihariye mu bitaramo bikomeye uyu muhanzi akorera mu bihugu bitandukanye.

Umubano wa Romy Jons n’u Rwanda kandi umaze imyaka myinshi ushingiye no ku kazi k’umuziki.

Ni umwe mu bantu bagize uruhare mu guhuza The Ben na Diamond Platnumz, bikaza kuvamo indirimbo yabo yamenyekanye cyane yitwa “Why”.

Romy Jons kandi afite umubano n’abandi bahanzi nyarwanda, aho yakoze indirimbo na Meddy, ndetse akaba yaranagiye agaragaza ko afite indi mishinga y’umuziki afitanye n’umuhanzi Andy Bumuntu.

Ibi bituma ataba gusa DJ uzwi cyane kubera kuba akorana na Diamond, ahubwo akaba n’umwe mu bantu bo mu muziki wa Afurika bagize uruhare mu guhuza abahanzi nyarwanda n’abahanzi bakomeye bo hanze.

Romy Jons si ubwa mbere ageze i Kigali. Yagiye aza mu Rwanda mu bihe bitandukanye, haba mu bitaramo ndetse no mu bindi bikorwa by’imyidagaduro.

Yigeze kugaragara mu bikorwa nka Silent Disco, ndetse yanagiye gushyigikira The Ben mu bikorwa bitandukanye, harimo no mu mikino ya Basketball Africa League (BAL).

Kuba yaragiye agaruka kenshi mu Rwanda, guhura n’abahanzi nyarwanda ndetse no kugira inshuti nyinshi hano, ni bimwe mu bituma avuga ko Kigali ayumva nk’ahantu h’iwabo.

Kuba abantu benshi mu Rwanda bamumenya nk’umwe mu bantu ba hafi ba Diamond Platnumz, kuba afitanye umubano n’abahanzi nyarwanda ndetse akaba amaze igihe agaruka i Kigali, byatumye izina rye rimenyekana cyane mu bakurikira imyidagaduro nyarwanda.

Na we ubwe asa n’uwamaze kwakira uwo mubano, kuko mu butumwa bwe yavuze ko aho mu Rwanda ahafata nk’iwabo, naho Abanyarwanda akabafata nk’abantu bamaze kuba hafi y’umutima we.

Ni yo mpamvu, mu gihe Diamond Platnumz ari mu Rwanda, Romy Jons na we akunze kuba ari mu bantu bamuba hafi, yaba ku rubyiniro cyangwa hanze yarwo.

Romy Jons yavuze ko afite inshuti nyinshi mu Rwanda, bituma ahafata nko mu rugo


Rj The Dj asanzwe ari Dj wa Diamond, ndetse amucurangira mu bitaramo binyuranye


Visi Perezida wa Wasafi akaba Dj wa Diamond akaba kandi inshuti yo mu bwana bwe, Romy Jons yanditse ubutumwa mu Kinyarwanda gitomoye



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...