Rolfe wamamaye kubera kubyara abana 26 ku bagore 15, yitabye Imana

Utuntu nutundi - 22/09/2026 5:54 AM
Share:
Rolfe wamamaye kubera kubyara abana 26 ku bagore 15, yitabye Imana

Peter Rolfe, umugabo wo ku kirwa cya Isle of Wight mu Bwongereza wamenyekanye cyane kubera kuba yarabyaye abana 26 ku bagore 15 batandukanye, yapfuye afite imyaka 75.

Rolfe yitabye Imana  ku cyumweru nyuma yo kumara igihe arwaye. Urupfu rwe rwemejwe n’abana be, bamwifurije kuruhukira mu mahoro ndetse bamushimira uruhare yagize mu buzima bwabo.

Umukobwa we Leeanne yavuze ko se yari umuntu w’ingenzi cyane mu buzima bwe. Yagize ati: “Wari umubyeyi udasanzwe ku isi. Umutima wanjye urababaye. Ubu ndakwifuriza kuruhuka nta bubabare.”

Undi mukobwa we, Zoe Gaze, na we yamwise umuntu wari ufite umutima mugari kandi wita cyane ku muryango we. Yavuze ko Rolfe yakundaga kwakira abantu iwe kandi akabasangiza ibyo yari afite.

Rolfe yari yaramenyekanye cyane mu 2015, ubwo byatangazwaga ko yari afite abana 26, barimo abakobwa 14 n’abahungu 12, yabyaranye n’abagore 15 batandukanye.

Muri icyo gihe, yari atuye mu nzu y’ibyumba bitanu yari yatanzwe n’inzego z’umujyi wa Newport, aho yabaga hamwe na bamwe mu bana be n’abuzukuru.

Yari asanzwe ahabwa amafaranga y’imfashanyo za Leta, aho bivugwa ko mu buzima bwe bwose yaba yarahawe amafaranga agera kuri miliyoni imwe y’amapound.

Rolfe yigeze kugaragara kuri televiziyo ya ITV ndetse no muri porogaramu ya Channel 5 yitwa Benefits Britain: Life on the Dole, asobanura uko yabagaho n’abana be.

Yavugaga ko nubwo abantu batekerezaga ko yabagaho mu buzima bwiza, amafaranga menshi yashiriraga mu kwishyura amashanyarazi, gaz no kugura ibiribwa.

Ubuzima bwa Rolfe kandi bwagiye burangwa n’ibibazo by’amategeko. Yigeze kuburana inshuro 37, ahamwa n’ibyaha birimo gutunga ibiyobyabwenge, kwakira ibintu byibwe ndetse no gutunga amasasu mu rugo.

Mu 2005, abapolisi bamusanze afite amphetamine muri firigo, urumogi mu gikoni ndetse n’ibicuruzwa byibwe mu iduka rya Marks & Spencer. Urukiko rwamuhaye igihano cy’amezi 18 cyo gukorera mu muryango aho gufungwa.

Nubwo ubuzima bwe bwari bwaragiye butangwaho ibitekerezo bitandukanye, nyuma y’urupfu rwe bamwe mu bana be n’abaturanyi bavuzeko yari umuntu wakundaga abana be .


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...