Roger Waters yibasiye Ed Sheeran amushinja kugira uruhare mu kibazo cya Macklemore

Imyidagaduro - 17/09/2026 12:24 PM
Share:

Umwanditsi:

Roger Waters yibasiye Ed Sheeran amushinja kugira uruhare mu kibazo cya Macklemore

Roger Waters wahoze mu bagize itsinda rya Pink Floyd, yanenze bikomeye umuhanzi Ed Sheeran nyuma y’uko umuraperi Macklemore akuwe ku rutonde rw’abahanzi bari gufasha Sheeran mu bitaramo bye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Macklemore yari mu bahanzi bafashaga Ed Sheeran mu bitaramo bya Loop Tour muri Amerika, ariko ikibazo cyavutse nyuma y’uko uyu muraperi agaragaje ku mugaragaro ko ashyigikiye Abanyapalestine mu gitaramo yakoreye kuri MetLife Stadium muri New Jersey.

Muri icyo gitaramo, Macklemore yavugiye ku rubyiniro amagambo agira ati “Palestine ibohorwe”, anacuranga indirimbo ye yise Hind’s Hall, izwiho kuba ivuga ku ntambara n’ibibazo biri muri Gaza. Hanagaragajwe amashusho ajyanye n’ibibera muri Gaza.

Nyuma yaho, Macklemore yavuze ko yavanywe muri iyi gahunda y’ibitaramo nyuma y’uko Robert Kraft, umuyobozi wa Kraft Group ifite Gillette Stadium muri Massachusetts, atishimiye ko uyu muraperi yari gukomeza kugaragara muri ibyo bitaramo.


Macklemore yavuze ko Ed Sheeran yamubwiye ko Kraft yari yavuze ko atazemera ko akorera igitaramo kuri Gillette Stadium, ndetse ko yari yanavuganye n’abandi bafite ibibuga by’imikino kugira ngo na bo batemerera Macklemore gukomeza kugaragara muri ibyo bitaramo.

Kraft yaje kwemeza ko yafashe icyemezo cyo kutemerera Macklemore kuririmbira kuri Gillette Stadium, ariko ntiyigeze asobanura ku giti cye niba yarasabye abandi bafite ibibuga gufata icyemezo nk’icyo.

Messina Touring Group, ishinzwe gutegura ibitaramo bya Ed Sheeran muri Amerika, na yo yavuze ko hari ibibuga byari byamenyesheje ko bitazemera ko ibitaramo birimo Macklemore nk’uzaririmba bikomeza, ibintu bishobora gutuma ibitaramo bisigaye bihagarikwa.

Mu gihe ibi bibazo byari bikomeje, Ed Sheeran yavuze ko icyemezo cyo gukura Macklemore mu bitaramo kitafashwe na we, ahubwo ko cyafashwe n’abategura ibitaramo ndetse n’abafite ibibuga byari biteganyijwe kuberamo.

Yakomeje avuze ko yari yagerageje gushaka igisubizo kuri iki kibazo, ndetse ko yavuganye na bamwe mu bafite ibibuga, barimo Robert Kraft, ariko ko atabashije kubahindura ku cyemezo bari bafashe.

Uyu muhanzi yavuze kandi ko ababajwe cyane n’ibiri kubera muri Israel na Palestine, ashimangira ko intambara zose ku isi zitera ububabare bukabije kandi ko zigomba guhagarara.

Sheeran yanamaganye abamushinja kuba atagira uruhare mu bibazo biri kubera mu karere kubera ko adakunda kubitangaho ibitekerezo ku mugaragaro. Yavuze ko kuba atavuga ku mbuga cyangwa mu bitaramo bidashaka kuvuga ko nta bitekerezo cyangwa impuhwe afite.

Ku rundi ruhande, Roger Waters we yafashe umwanya anenga Sheeran, ashyigikira Macklemore kuba yaragaragaje ku mugaragaro ibitekerezo bye ku kibazo cya Palestine.


Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Waters yashyizeho amashusho yise “Ed ni muntu ki?”, aho yashimiye Macklemore kuba yaravuze ku bibazo by’Abanyapalestine, anashinja Ed Sheeran gukora ibitandukanye n’ibyo we abona ko bikwiye.

Waters yagize ati: “Hari amoko abiri y’abantu muri iyi si. Hari abakora igikwiye, kandi umuraperi Macklemore ni umwe muri bo. Hari n’abakora ibitari byo, nkawe ‘Ed Sherran’.” Yasoje ubutumwa bwe atuka Sheeran.

Ed Sheeran kandi yavuze ko atazahagarika ibitaramo bye byari bisigaye, kuko kubihagarika byagira ingaruka ku bafana bari barabiteguye, abakozi bakorana na we mu rugendo rw’ibitaramo ndetse n’abandi bahanzi bari bategereje kuzamurika impano zabo.

Yavuze ko adashaka gutenguha abafana bamaze kubyitegura, cyangwa ngo atere ikibazo abakozi n’abandi bahanzi batungwa n’akazi ko muri ibyo bitaramo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...