Ibi byabaye mu mukino Barcelona yatsinzemo Valencia ibitego 5-0 ku wa 6 Nzeri 2026. Rodri, wari wabanje mu kibuga ariko agasimburwa mu gice cya kabiri, yaje kugaragara aganira na Cubarsí ku ntebe y’abasimbura.
Amwe mu mashusho yakwirakwiye agaragaza Rodri avuga ko uburyo Valencia yari iri gukina, ko abakinnyi bayo bari “bacitse intege cyane”, ndetse akongeraho ko “ari babi cyane”. Yashakaga gusobanura ko ikipe idakomeye gusa nyuma yaho abajije Cubarsí uko Valencia yarangije shampiyona ishize yatunguwe no kumenya ko iyi kipe yari yarasoje hafi y’imyanya ijyana mu marushanwa y’u Burayi.
Nubwo ikiganiro cyari hagati ye na Cubarsí, amashusho yafashwe na camera yakomeje gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga. Nyuma y’aho ayo magambo avugishije benshi uyu mukinnyi yahamagaye mugenzi we akaba na kapiteni wa Valencia, José Luis Gayà, amusaba imbabazi ku giti cye.
Amakuru avuga ko Rodri yasobanuriye Gayà ko ayo magambo yayavuze mu kiganiro cyari gisanzwe kandi cy’abantu babiri bari ku ntebe, atari agamije gusuzugura Valencia cyangwa gushidikanya ku bushobozi bw’abakinnyi bayo. Yamusabye kugeza ubutumwa bwe ku bandi bakinnyi kugira ngo hatagira umwumvikanisha nabi amagambo yavuze.
Ni amashusho yateje impaka zikomeye muri Espagne, cyane bitewe n'uko Rodri ari umwe mu bakinnyi bakomeye muri Barcelona ndetse akaba na kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Espagne. Yaje gushyirwa kuri konti ya Movistar ku rubuga rwa X, aho yarebwe n’abarenga miliyoni mbere y’uko asibwa.
