Mu kiganiro yagiranye na Radio yo muri Espagne,
Rodri yavuze ko kuba yaranyuze muri Atlético de Madrid bidakwiye gufatwa
nk’inzitizi yamubuza gukinira Real Madrid, ashimangira ko hari n’abandi
bakinnyi banyuze muri ayo makipe yombi.
Yagize ati: “Kuba narakiniye Atlético de Madrid
ntibimbuza gukinira Real Madrid. Hari abandi babikoze,. Mu mupira w’amaguru,
ntushobora kwanga amakipe akomeye ku isi.”
Uyu mukinnyi ntiyahishe kandi ko afite inzozi zo
kongera gukina muri La Liga, aho yemeje ko kugaruka muri Espagne biri mu byo
atekereza.
Ati: “Kugaruka muri Espagne ni ikintu nifuzaga kandi
nkiri no gutekereza. Birumvikana ko byanshimisha kongera gukinira i Madrid.”
Ku bijyanye n’amasezerano ye muri Manchester City,
Rodri yavuze ko asigaje igihe gito, bityo ko igihe kizagera bakajya mu
biganiro.
Yagize ati: “Nsigaranye umwaka umwe ku masezerano
yanjye. Igihe kizagera tugomba kwicarana tukaganira ku hazaza.”
Nubwo izina rye rimaze igihe rihuzwa na Real Madrid,
Rodri yavuze ko nta biganiro byihariye aragirana n’ubuyobozi bw’iyo kipe,
ashimangira ko niba bihari bikorwa n’abamuhagarariye.
Ati: “Sinzi niba abayobozi ba Real Madrid bankunda.
Ntabwo bavugana nanjye, bavugana n’uhagarariye inyungu zanjye.”
Yibukije kandi ko no mu mwaka wa 2024 yavuze ko
guhamagarwa na Real Madrid ari icyubahiro gikomeye ku mukinnyi uwo ari we wese,
bityo bikaba ari amahirwe atakwirengagizwa.
Ku bijyanye n’igihembo cya Ballon d’Or yegukanye,
Rodri yavuze ko hari abagerageje kumushyira mu makimbirane na Vinicius Jr,
ariko we akavuga ko amwubaha.
Ati: “Hari abashatse kuduteranya, ariko si byo.
Nubaha cyane Vinicius ku byo yakoze.”
Uyu mukinnyi yagaragaje ko nubwo yegukanye iki
gihembo gikomeye, atigeze ahindura imyitwarire ye cyangwa imibereho ye, ahubwo
yakomeje kuguma ari wa wundi usanzwe.
Ati: “Ndi umukinnyi udasanzwe mu buryo bwanjye. Nta
mbuga nkoranyambaga ngira, nta n’ibishushanyo mfite ku mubiri.”
Ku ruhande rw’ikipe y’igihugu ya Espagne, Rodri
yagaragaje icyizere gikomeye, avuga ko bafite intego yo kwegukana Igikombe
cy’Isi cya 2026.
Ati: “Tuzatwara Igikombe cy’Isi. Dufite ikipe nziza kandi ihora itera imbere.”


