Ku wa Mbere tariki ya 10 Kanama 2026, Roc Nation yashyize ubutumwa kuri Instagram Story yayo buhakana ayo makuru, igira iti: “Album done … Fake news”, bisobanuye ko amakuru avuga ko album yamaze gukorwa ari ibihuha.
Aya magambo ya Roc Nation aje nyuma y’uko Ray Daniels abinyujije kuri podcast ye Ray Daniels Presents, yari yavuze ko album nshya ya Jay-Z yamaze gukorwa, ariko ko itarasohoka kuko hakiri ikibazo cy’umufatanyabikorwa wayifasha kuyisohora.
Daniels yagize ati: “Album ye yararangiye. . Dushobora kuyibona ari uko habonetse umuntu bafatanya. Niba nta muntu bafatanyabikorwa, ntizasohoka.” Yongeyeho ko hari umuntu wamuhamagaye akamwemeza ko iyo album yarangiye.
Nubwo Daniels atigeze akorera Roc-A-Fella, ni umuntu umaze igihe kinini mu ruganda rw’umuziki, aho yigeze kugira imyanya ikomeye muri Warner, Universal, Interscope na Epic Records.
Abakunzi ba Jay-Z bari bamaze igihe bategereje album ye nshya, kuko ari bwo yaba asohoye album ye ya mbere ku giti cye kuva kuri 4:44, yasohotse muri Kamena 2017.
Muri uyu mwaka, Jay-Z yongeye kugaragara cyane mu bikorwa bya muzika. Muri Gicurasi 2026 yagaragaye ku rubyiniro muri Roots Picnic, mbere yo gukora ibitaramo bitatu bikurikirana muri Yankee Stadium muri Nyakanga.
Jay-Z kandi aracyakomeza kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 album ye ya mbere Reasonable Doubt imaze isohotse. Azakomeza ibitaramo bijyanye n’iyi sabukuru i London ku wa 4 n’uwa 5 Nzeri, i Paris ku wa 10 Nzeri ndetse na Los Angeles ku wa 23 n’uwa 24 Ukwakira 2026.
Muri Werurwe 2026, Jay-Z yabwiye GQ ko yari amaze igihe ari muri studio, ariko ko ataramenya neza icyo akeneye gukora kugira ngo album nshya imushimishe kandi ibe umwimerere. Yavuze ko icy’ingenzi kuri we ari gukora umuziki ugaragaza uko yiyumva n’aho ubuzima bwe bugeze, aho gukora indirimbo agamije gushimisha abantu gusa.
Jay-Z kandi aherutse kugaruka mu muziki ubwo yagaragaraga mu ndirimbo nshya ya Beyoncé yitwa “Morning Dew (Donk) Remix Pack”, akaba ari bwo yari atanze imirongo mishya kuva mu 2022.
Kugeza ubu, Roc Nation ivuga ko amakuru y’uko album nshya ya Jay-Z yamaze gukorwa ari “ibihuha”, bityo abakunzi be bakomeza gutegereza niba koko uyu muraperi azasohora album nshya.


Roc Nation yahakanye amakuru yavugaga ko album nshya ya Jay-Z yamaze gukorwa
