Iyi myigaragambyo yabaye ku wa mbere, ku itariki ya 7 Nzeri 2026, ibera imbere ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu by’ikoranabuhanga n’itumanaho ya Poland, aho izi robots zagaragaye zigenda hamwe, mu gihe amagambo yamamazwaga mu ndangururamajwi asaba ko imirimo y’abantu irindwa.
Mu butumwa bwumvikanye muri iyo myigaragambyo harimo amagambo agira ati “Rinda imirimo” n’andi agira ati “Igihe kirageze ngo hashyirweho amategeko.”
Robots zigaragaza impungenge abantu bafite
Inkuru dukesha ikinyamakuru France 24 ivuga ko, iyi gahunda yateguwe n’umuryango wa Democratism, ku bufatanye n’ikigo cy’ikoranabuhanga Delta Robots, mu rwego rwo kugaragaza uburyo robots na AI bimaze gutera imbere n’impungenge ko bishobora gutuma imirimo imwe n’imwe y’abantu isimbuzwa imashini.
Muri izi robots harimo Agibot A3, imwe mu mashini zishobora kugenda no gukora ibikorwa bisanzwe byifashishije ikoranabuhanga rya AI.
Abateguye iyi myigaragambyo bavuze ko intego atari ukwerekana ko robots zishobora kwigomeka ku bantu, ahubwo ko bashakaga gutuma abantu n’abayobozi batekereza ku ngaruka iterambere rya AI rishobora kugira ku bakozi.
Bashimangiye ko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere ku muvuduko ukomeye, mu gihe amategeko arigenga atari ko agenda ku muvuduko ungana na wo.
Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ikoranabuhanga muri Poland, Krzysztof Gawkowski, yageze aho iyi myigaragambyo yabereye ndetse yemera ko hakenewe amategeko agenga ikoreshwa rya AI.
Icyakora, abateguye imyigaragambyo bavuze ko gahunda z’amategeko ziriho zidahagije kugira ngo zirinde abakozi mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere.
Impungenge zabo zishingiye ku kuba robots na AI bishobora gukora imirimo imwe yakorwaga n’abantu, cyane cyane imirimo isubirwamo kenshi cyangwa isaba imbaraga nkeya mu mitekerereze.
Ese robots zishobora gutwara imirimo y’abantu? Iki kibazo kimaze igihe kigibwaho impaka ku isi. Ubwenge buhangano bumaze gukoreshwa mu nzego nyinshi zirimo ubucuruzi, ubwikorezi, inganda, ubuvuzi, serivisi z’abakiriya ndetse n’itumanaho.
Abashyigikira AI bavuga ko ishobora kongera umusaruro, koroshya imirimo no gutuma abantu bibanda ku mirimo isaba ubuhanga n’ubushobozi bwo guhanga udushya.
Ku rundi ruhande, hari impungenge ko izamuka rya AI na robots bishobora gutuma imirimo imwe ibura cyangwa igahinduka cyane, bigasaba abakozi kwiga ubundi bumenyi kugira ngo bakomeze guhangana n’isoko ry’umurimo.
Iyi myigaragambyo rero yagaragaje mu buryo budasanzwe ikibazo gikomeje kwibazwaho: uko ikoranabuhanga rikomeza kugira ubushobozi bwo gukora ibyo abantu bakoraga, ni ayahe mategeko akwiye gushyirwaho kugira ngo iterambere ridahinduka ikibazo ku bakozi?
Abateguye iyi gahunda bavuga ko igihe cyo kuganira kuri iki kibazo ari ubu, mbere y’uko ikoranabuhanga ritera imbere kurushaho kandi impinduka ku isoko ry’umurimo zikaba nini cyane.
