Nyuma y'uko Andrea Pirlo atabashije kugirwa umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Butaliyani ndetse Paolo Maldini na Leonardo bakegura ku nshingano bari bahawe mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri iki gihugu, ubuyobozi bw'iyi federasiyo bwongeye gutangira gushaka Umutoza mukuru.
Amakuru yatangajwe na Sky Sport Italia agaragaza ko Roberto Mancini ari we uyoboye urutonde rw'abashobora guhabwa aka kazi, akaba ashyigikiwe cyane na Perezida wa FIGC, Giovanni Malagò, wari usanzwe amufata nk'umukandida wa mbere. Nubwo nta cyemezo cya nyuma kirafatwa, Malagò ngo aracyafite icyizere ko Mancini ashobora kongera gutoza ikipe y'igihugu.
Muri icyo gihe kandi, Mancini yari yaranatangiye kuganira na Lele Oriali kugira ngo yongere amubere Team Manager nk'uko byagenze mu gihe baherukaga gukorana mu ikipe y'igihugu. Icyakora, ibintu byaje guhinduka ubwo FIGC yashyiragaho Paolo Maldini na Leonardo, hakurikiraho kugerageza kuzana Pep Guardiola, nyuma hakaza gahunda yo guha akazi Andrea Pirlo, na yo yaje gusenyuka.
Antonio Conte na we ni umwe mubavugwa ko ashobora gufata inshingano mu Butaliyani, cyane cyane kubera ko ashyigikiwe na Lega Serie A. Gusa amakuru avuga ko kugeza ubu nta biganiro biramuhuza n'ubuyobozi bwa FIGC.
Si umwanya w'umutoza gusa uri kuvugwaho, kuko hari no gushakishwa uzasimbura Paolo Maldini ku mwanya w'umuyobozi wa tekinike w'ikipe y'igihugu. Aho kuri ubu havugwa mazina menshi arimo Giorgio Chiellini, wanayibereye kapiteni.
Byitezwe ko Inama Nkuru ya FIGC iterana kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Nyakanga 2026, ari bwo hashobora gufatwa imyanzuro ya nyuma, yaba iyo gushyiraho umutoza mushya cyangwa kubanza kwemeza umuyobozi wa tekinike mbere yo gutangaza uzayobora ikipe y'igihugu.
