Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kanama 2025 ni bwo
ikipe ya Jeddah SC ikina shampiyona yo mu cyiciro cya kabiri muri Saudi Alabia
yatangaje ko umunya Brazil, Robertinho Oliveira wamamaye nka Robertinho, ari we wagizwe umutoza
mukuru wayo.
Robertinho Oliveira abonye akazi ko gutoza ikipe ya
Jeddah SC nyuma y’igihe gito yari ari mu mirimo ijyanye n’umupira w’amaguru
ariko itari iyo gutoza, aho yari muri sosiyete ya Sportify Sports Management
ireberera inyungu z’abakinnyi.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Robertinho
yagize ati “Aha, buri mukino ni intambwe igana ku ntsinzi. Turi ikipe imwe intego
ihora ari ibikombe, Burigihe.
Mu ikipe ya Rayon Sports, Robertinho ni umutoza
utazibagirana na gato kuko ni we ubitse amateka akomeye yo kujyana ikipe muri
kimwe cya kane mu mikino ya CAF Confederations Cup.
Uretse Rayon Sports na Jeddah SC, Robertinho yanatoje amakipe nka Gor Mahia, Vipers yo muri Uganda n’ayandi. Mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba ahafite agahigo gakomeye ko kujyana amakipe atatu mu matsinda y’amarushanwa nyafurika.