Robert Lewandowski yavuze uko yari agiye kwisanga muri Man United

Imikino - 13/08/2025 7:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Robert Lewandowski yavuze uko yari agiye kwisanga muri Man United

Rutahizamu Robert Lewandowski, yatangaje ko muri 2012 yigeze kwemera kujya muri Manchester United kugira ngo akinire Sir Alex Ferguson. Icyo gihe, yari mu bihe bye byiza muri Borussia Dortmund, ariko iyi kipe ntiyigeze imureka, kuko yari izi ko kugumana rutahizamu wayo byari buzabazanire amafaranga menshi kandi andi mahirwe yo kugurishwa ku rwego rwo hejuru akazaza nyuma.

Lewandowski yavuze ko mbere yaho yari yahuye n’indi mpamvu yamubujije kwerekeza mu Bwongereza, ubwo iruka ry’ikirunga muri Iceland ryasubitse urugendo rwe rugana muri Blackburn Rovers. Nubwo ibyo byose byapfubye, yakomeje kugira ibihe byiza aho yatwaye Champions League muri Bayern Munich ndetse na La Liga inshuro ebyiri muri FC Barcelona.

Ku myaka ye 37, Lewandowski nta gahunda afite yo gusezera, ariko yemera ko amahirwe yo gukina muri Premier League ashobora kuba yarashize. Yagize ati: “Birashoboka ko ari ikintu cyo kwicuza, ariko ndishimira cyane umwuga wanjye kuko buri cyemezo cyose nagifashe mbishaka,”

Ubu ni umwe mu bakinnyi bakuze muri Barcelona yiganjemo impano nk’iya Lamine Yamal, ariko akavuga ko akigira byinshi ku bakinnyi bakiri bato. Yemeza ko yabonye impano idasanzwe kuri Lamine ubwo yari afite imyaka 15 gusa, akavuga ko atigeze abona umukinnyi ufite urwego nk’urwo ku myaka micye nk’iyo.

Lewandowski umaze gutsinda ibitego birenga 700, yibuka cyane ko muri 2020 yari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or, ariko ibihembo bikurwaho kubera Covid-19. Umwaka wakurikiyeho yabaye uwa kabiri inyuma ya Lionel Messi, anegukana igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi.

Ku bijyanye n’ushobora gutwara Ballon d’Or uyu mwaka, avuga ko abakinnyi nka Lamine Yamal na Raphinha bagaragaje umwaka mwiza, bityo bakaba bashobora kuvamo uyitwara.

Lewandowski yanagarutse ku kiganiro cy’ingenzi yagiranye na Jurgen Klopp muri Dortmund, avuga ko cyahinduye ubuzima bwe. Ati “Nari umusore wifunze cyane kubera kubura papa mfite imyaka 16, ariko Klopp yankoresheje ikiganiro cyamfunguye umutima, bituma ntangira gukina neza kurushaho,”

Lewandowiski yavuze ko yari yemeye kujya gukinira Sir Ales Ferguson ariko ikipe yakiniraga ya Brussia Dortmund irabyanga 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...