Kiyosaki w’imyaka 79 yabigarutseho mu kiganiro kuri podcast yitwa Get Rich Education, aho yasobanuye uburyo akoresha amadeni mu kugura imitungo ibyara amafaranga. Ati: “Rero mfite umwenda wa miliyari imwe na miliyoni 200 z’amadolari.”
Nubwo aya magambo yateje impaka kubera ubwinshi bw’amafaranga, inyandiko y’ikinyamakuru Vanity Fair yasobanuye ko umwenda wa miliyari $1.2 atari uwa Kiyosaki ku giti cye.
Umwenda wa miliyari $1.2 ufitanye isano n’amazu agera ku 1,500
Kim Kiyosaki, wahoze ari umugore wa Robert Kiyosaki ndetse akaba agikorana na we mu bucuruzi, yabwiye Vanity Fair ko iyo mibare ijyanye n’umwenda w’itsinda ry’abashoramari bafite imitungo itimukanwa bafatanyije.
Yavuze ko bafite amazu menshi y’ubucuruzi n’imiturirwa bafatanyije n’abandi bashoramari, agera ku 1,500. Ati: “Dufite amazu menshi y’amagorofa hamwe n’abafatanyabikorwa bacu.”
Vanity Fair yagaragaje ko, hashingiwe ku kuba Kiyosaki avuga ko yinjiza hafi ya miliyoni $3 buri mwaka, umugabane w’umwenda ushobora kuba umureba ku giti cye ushobora kuba uri hagati ya miliyoni $30 na $60.
Kiyosaki avuga ko amadeni ashobora gufasha umuntu gukungahara
Kiyosaki amaze imyaka myinshi yigisha ko hari itandukaniro hagati y’umwenda ukoreshwa mu kugura umutungo ushobora kubyara amafaranga n’umwenda ukoreshwa mu mibereho ya buri munsi.
Mu kiganiro yagiranye na Keith Weinhold kuri Get Rich Education, Kiyosaki yavuze ko abantu batagomba gukopera uburyo bwe batabanje kubwiga. Ati: “Ntimuzagerageze kunyigana, sibyo! Ibii nabyize kuva mu 1974.”
Yongeyeho ati: “Ariko niba mugiyegutangira gufata imyenda, mugomba kubanza kwiga neza uko ikoreshwa.”
Mu yindi gahunda ya Rich Dad Radio Show, Kiyosaki yagiye kure kurushaho asobanura ko uwo mwenda yawufashe nk’igice cy’ingamba ze zo gushora imari, avuga ko ari “umwenda wa miriyari $1.2zifite impamvu.”
Uburyo akoresha uwo mwenda
Vanity Fair yagaragaje ko Kiyosaki akoresha agaciro kiyongera ku mitungo ye nk’ingwate yo kubona andi mafaranga, aho kugurisha iyo mitungo.
Iyo agaciro k’umutungo kazamutse, ashobora gufata undi mwenda awishingikirijeho, amafaranga akayakoresha mu bindi bikorwa by’ishoramari. Ibikorwa bye kandi bishyirwa mu bigo bitandukanye bya LLC, ku buryo igikorwa kimwe cy’ishoramari kigira imiterere yacyo yihariye.
Kiyosaki yasobanuye iyi mikorere mu buryo bukomeye, agira ati: “Uko ni ko abakire bakina uyu mukino.”
Nubwo gukoresha umwenda mu gushora imari mu mitungo ibyara amafaranga bishobora kuba uburyo busanzwe mu ishoramari ry’imitungo itimukanwa, abahanga bagaragaza ko uburyo bwo kwifashisha amadeni menshi bushobora kugira ingaruka zikomeye igihe agaciro k’imitungo kagabanutse cyangwa amafaranga aturuka kuri yo akagabanutse.
John Poole, washinze JPTD Partners, yavuze ko uburyo bwo gukoresha leverage bushobora gukora neza igihe agaciro k’imitungo kazamuka, ariko ko bishobora guhinduka ikibazo gikomeye igihe ibintu bihindutse.
Poole kandi yavuze ko umuntu ukoresha ubu buryo agomba kumenya neza icyo ari gukora, kuko umwenda nk’uwo udashobora gukomeza kwiyongera igihe cyose nta gihe cyo kuwishyura cyangwa kuwugabanya kigera.
Kiyosaki we akomeza gutsimbarara ku gitekerezo cye cy’uko umwenda ushobora kuba igikoresho cyo kubaka umutungo iyo ukoreshejwe mu gushaka imitungo ibyara amafaranga, ariko na we ubwe asaba abantu kubanza kwiga neza uko amadeni n’ishoramari bikora mbere yo gukurikiza uburyo bwe.


Robert Kiyosaki wanditse igitabo ‘Rich Dad Poor Dad’ yahishuye ko afite umwenda wa Miliyari $1.2
