Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ugushyingo 2016 nibwo umukunzi wa Rob Kardashian, Blac Chyna yibarutse umwana w’umukobwa bahaye izina rya Dream Renee Kardashian.
Rob Kardashian na Blac Chyna
Ntabwo byatwaye amasaha menshi nyuma y’uko uyu mwana w’umukobwa avutse kugirango ifoto ye ya mbere igere hanze. Ikinyamakuru TMZ nicyo cya mbere cyagaraje isura y’uyu mwana w’ibi byamamare. Nyuma ifoto za Dream Renee Kardashian zakomeje gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram n’ahandi.
Ifoto ya Dream Renee Kardashian na sekuru Robert Kardashian yateranijwe na Rob Kardashian agaragaza uburyo umwana we asa na se
Ni umwana abakurikiranira hafi umuryango w’aba Kardashian bemeje ko asa nka sekuru Robert Kardashian, ndetse na se ubwe Rob Kardashian wagaragazaga ibyishimo byo ku rwego rwo hejuru yahamije ko umukobwa ari fotokopi ya se umubyara.
Byitezwe ko uyu mwana nawe mu minsi ya vuba azaba yiyongereye mu biganiro bya televiziyo(téléréalité )bigaragaramo abo mu muryango w’aba Kardashian. Mbere yo kwibaruka uyu mwana, nyina Blac Chyna akaba yari aherutse gutera ikirenge mu cya muramukazi we ubwo yifotozaga yambaye ubusa ubundi agashyira hanze amafoto agaragaza inda atwite.
Blac Chyna umugore wa Rob Kardashian musaza wa Kim Kardashian