Ibi byatangajwe ku wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2026, ubwo hasozwaga amahugurwa y’iminsi itatu yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, i Kigali. Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa EASF n’Itsinda ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) rishinzwe ubufasha mu bijyanye n’ingamba za Polisi.
Yari agamije kungurana ubumenyi n’ubunararibonye no kunoza ubushobozi bwa Polisi mu gutegura abapolisi bashobora koherezwa mu bikorwa byo gushyigikira amahoro, haba ku rwego rw’akarere ndetse no ku mugabane wa Afurika.
Nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda, mu by’ingenzi byemeranyijweho nyuma y’aya mahugurwa harimo gushyiraho itsinda rihuriweho na Polisi y’u Rwanda na EASF.
Iri tsinda rizagira inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemejwe muri aya mahugurwa, ndetse no gukoresha gahunda y’umurongo w’ibikorwa izafasha gukurikirana ingamba zemeranyijweho.
Mu izina rya Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) Yahaya Kamunuga, ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri Polisi y’u Rwanda, yavuze ko aya mahugurwa yabaye umwanya wo gusangira ubumenyi n’ubunararibonye ku mikorere ya EASF n’uburyo abapolisi bategurwa mbere yo koherezwa mu butumwa.

Yagize ati: “Aya mahugurwa yabaye umwanya mwiza wo gusangira ubunararibonye n’imikorere myiza mu bijyanye no kureba ubushobozi bwa Polisi, uburyo batoranywa, bategurwa, bahabwa amahugurwa, basuzumwa, bagenzurwa kandi bagashyirwa ku rutonde, mu gihe hakomeza kubungabungwa urwego rukenewe rw’ubushobozi bwo koherezwa mu butumwa.”
CP Kamunuga yavuze ko ubwo bumenyi buzasiga Polisi y’u Rwanda ifite uburyo burushijeho kunoga bwo gutegura abapolisi bo koherezwa mu butumwa, kubasuzuma no gukurikirana ubushobozi bwabo.
Yavuze ko ibi bizafasha kandi Polisi y’u Rwanda kurushaho kubahiriza ibisabwa mu bijyanye no gutanga abapolisi mu bikorwa byo gushyigikira amahoro ku rwego rw’akarere no ku mugabane wa Afurika.
Yagize ati: “Ni yo mpamvu tubona ko aya mahugurwa atari umwanya wo kungurana ubumenyi gusa, ahubwo ari n’intambwe ikomeye igana ku ikoreshwa ryagutse ry’ubushobozi bwa EASF.”
EASF yashimye umusanzu w’u Rwanda
Umuyobozi w’Urwego rwa Polisi muri EASF, Colonel Mellance Ntakiyiruta, yavuze ko muri aya mahugurwa hanasuzumwe uburyo bwo gukurikirana imikorere y’abapolisi bari ku rutonde rwa EASF. Yavuze ko ibiganiro byashingiraga no kuri gahunda ngenderwaho y’ibikorwa byemejwe mu mahugurwa yabereye i Kigali mu mwaka wa 2023.
Col. Ntakiyiruta yashimye ubunararibonye Polisi y’u Rwanda imaze kugira mu bikorwa byo gushyigikira no kubungabunga amahoro, ndetse n’umusanzu wayo mu bikorwa bya EASF. Yagaragaje ko uwo musanzu ukubiyemo amahugurwa, imigendekere n’itangwa ry’ibikoresho, ibijyanye n’amategeko, imari n’imicungire y’abakozi.

Ati: “Uku guhuza ubunararibonye mu bikorwa no mu micungire y’inzego bikomeza gutanga umusingi w’icyizere kandi urambye w’ubushobozi bwa Polisi bwagenewe izo ngabo zihora ziteguye gutabara.”
Col. Ntakiyiruta yasabye abitabiriye amahugurwa gukomeza umwete watangiranye n’iki gikorwa, by’umwihariko binyuze mu gushyira mu bikorwa gahunda zemejwe no gukoresha itsinda rihuriweho na EASF na Polisi y’u Rwanda. Iri tsinda rizafasha gukurikirana ibikorwa bizashingirwaho mu gushyira mu bikorwa ingamba zemeranyijweho.
Ibyemeranyijweho muri aya mahugurwa biteganyijwe ko bizakomeza kunoza imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda na EASF, ndetse no guteza imbere ubushobozi bwa Polisi mu gutanga umusanzu mu bikorwa byo gushyigikira amahoro ku rwego rw’akarere no ku mugabane wa Afurika.


