Ni mu butumwa uru rwego rwanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Gashyantare 2026.
RMC yavuze ko ibihanangirije nyuma y’uko habaye ibiganiro bitandukanye yagiye igirana na bamwe mu banyamakuru bakorera ibi bitangazamakuru ndetse n’abayobozi babyo.
RMC Kandi yasabye abakurikira ibiganiro by’imikino gushyigikira ubunyamwuga kugira ngo siporo ibe urubuga rwubaka aho gusenya.
Hashize iminsi hari intambara y’amagambo hagati y’abanyamakuru bakora inkuru n’ibiganiro by’imikino kuri SK FM n’aba Isibo TV&Radio, bashinjanya kwica siporo y’u Rwanda no kugira ubunyamwuga buke
Gucyocyorana hagati y’impande zombi kwatewe n’ikiganiro cyakozwe na Ndayisaba Leonidas, wavuze ko Rayon Sports ishobora kuba igiye guha akazi abanyamakuru ba SK FM.
Ibi byakurikiwe no kwegura kwa Ngabo Roben wari ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri iyi kipe.

RMC iyoborwa na Mutesi Scovia yihanangirije abanyamakuru ba Siporo kuri SK FM na Isibo TV& Radio
