RMC yagiranye inama n’abanyamakuru ba Siporo nyuma y’amakimbirane amaze iminsi

Imikino - 19/02/2026 8:26 AM
Share:

Umwanditsi:

RMC yagiranye inama n’abanyamakuru ba Siporo nyuma y’amakimbirane amaze iminsi

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rwagiranye inama n’abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda nyuma yo kwibasirana n’amakimbirane amaze iminsi hagati y’aba banyamakuru.

Ku wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare 2026 ni bwo habaye inama nyunguranabitekerezo yahuje RMC, abahagarariye ishyirahamwe ry’Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda (AJSPOR), abashinzwe porogaramu z’ibiganiro ku bitangazamakuru n’abanyamakuru bakora ibiganiro bya siporo.

Binyuze ku rubuga rwa X, RMC yashimiye byimazeyo abitabiriye iyi nama ku bw’ibitekerezo byabo byubaka n’ibiganiro byimbitse byahabereye. Yavuze ko imyanzuro yafatiwemo itanga icyizere ku hazaza h’itangazamakuru rya siporo, ku banyamwuga barikora ndetse no ku bakunzi ba siporo muri rusange.

Iyi nama ibaye nyuma y’uko mu minsi yashize humvikanye amakimbirane n’ukwibasirana hagati y’abanyamakuru ba siporo. Ibi byabaye cyane cyane hagati ya Rugaju Reagan ukorera Urwego rw’igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) na Lorenzo Musangamfura ukorera SK FM.

Mu bihe bitandukanye RMC yagiye yibutsa abanyamakuru ba siporo kubahiriza amahame agenga umwuga w'itangazamakuru ariko rimwe na rimwe bikarangira bidashyizwe mu bikorwa.




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...