Rj The Dj yataramiye i Kigali mu birori byatewe inkunga na Virunga – AMAFOTO

Imyidagaduro - 30/08/2026 1:36 PM
Share:

Umwanditsi:

Rj The Dj yataramiye i Kigali mu birori byatewe inkunga na Virunga – AMAFOTO

Mu ijoro ryakeye, Dj wihariye wa Diamond yataramiye muri Paddock hizihizwa imyaka ibiri hamaze hafunguwe akaba ari mu birori by’akataraboneka byari byatewe inkunga na Skol binyuze mu kinyobwa cya Virunga.

Nyuma y’uko Diamond Platnumz yari amaze kuririmba muri BK Arena, Rommy Jones wamamaye ku mazina ya Rj The Dj akaba ari umuyobozi wungirije wa Wasafii, akaba Dj wihariye wa Diamond yahise yerekeza Paddock.

Mu kwerekeza Paddock, yahasanze abandi bavangamiziki batandukanye bo mu Rwanda ndetse n’abandi babyinnyi barimo Divine Uwa n’ibindi byamamare.

Akihagera, yashimangiye ko yishimiye kuba ari mu mujyi wa Kigali kandi ko yiyumva nk’umuntu uri mu rugo bityo asaba buri wese kwishima n’uko avanga imiziki.

Uko yavangaga imiziki, ni nako benshi mu bantu bari binjiye muri ibi birori barimo basangira inzoga za Skol byumwihariko Virunga, baganira ariko bibukiranya kunywa mu rugero.

Skol isanzwe ifitanye imikoranire myiza na Paddock kuva yafungurwa kugeza aka kanya ndetse umubano mwiza bafitanye ukaba uzahoraho kuko buri wese wifuza ibinyobwa bya Skol asubizwa igorora iyo ageze Paddock icyakora n’ahandi hose ibinyobwa bya Skol biba bihaboneka cyane.

Rj The Dj yatanze ibyishimo mu birori byo kwizihiza imyaka 2 ya Paddock byatewe inkunga na Virunga

Ibinyobwa bya Virunga n'ibindi bya Skol byose byari bihari


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...