Rj The Dj agiye kuzana na Diamond i Kigali mu birori byo kwizihiza imyaka 20 amaze avanga imiziki

Imyidagaduro - 29/05/2026 11:33 AM
Share:

Umwanditsi:

Rj The Dj agiye kuzana na Diamond i Kigali mu birori byo kwizihiza imyaka 20 amaze avanga imiziki

Nyuma y’igihe gito Diamond Platnumz atangaje ko agiye gukorera igitaramo mu Rwanda nka kimwe mu iby’uruhererekane agiye gukora, byemejwe ko azazana na Dj we Rj The Dj bamaze igihe kirekire bakorana, uzaba uri no kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.

N’ubwo bazaba bazanye mu gitaramo Diamond yateguriye mu Rwanda, Rj The Dj we azatera ibuye rimwe ryice inyoni ebyiri kuko ari bwo azasubiza amaso inyuma, arebe imirimo yakoze kuva mu mwaka wa 2006 kugera mu mwaka wa 2026.

Ibyo bivuze ko mu Rwanda ari ho azizihiriza imyaka 20 amaze mu mwuga wo kuvanga imiziki uretse kuzacurangira Diamond akaba anateganya ibindi birori bikomeye azakorera kuri Paddock agahura n’inshuti ze n’Abanyarwanda muri rusange bakishimira ibyo yakoze mu myaka 20.

RJ The DJ (Romy Jons) yabanje gukora nka "Model" akajya abyina mu mashusho y'indirimbo. Romy Jons yagaragaye mu mashusho y’indirimbo yitwa "Mbagala" Diamond yasohoye muri 2010.

Nyuma y’aho, Diamond ni bwo yabengutse impano ye mu kuvanga imiziki hanyuma amushyira muri Wasafi akoramo inshingano nyinshi ariko zose zishamikiye mu kuvanga imiziki by'umwihariko Dj wihariye wa Diamond.

Ku bw'uwo mubano wabo umaze igihe kandi watanze umusaruro, Diamond Platnumz azazana na Rj The Dj mu gitaramo ateganya gukorera i Kigali. Rj The Dj azaba yizihiza imyaka 20 mu muziki ariko ibirori bikomeye bizabera Paddock.

Rj The Dj avuga ko afitiye agashya ahishiye abanyarwanda muri ibi birori bya “After Party” aho bizabera Paddock isanzwe ikorana bya hafi n’inzoga ya Virunga yengwa na Skol.

Diamond na Rj The Dj bamaze igihe kirekire bakorana 

Ubwo Rj The Dj yakoraga ubukwe, Diamond Platnumz yaramwambariye

Rj The Dj agiye kwizihiza imyaka 20 amaze avanga imiziki


Rj The Dj arateganya ibirori by'akataraboneka mu Rwanda

Paddocl ikorana na Virunga bya hafi, ihorana ibirori aho kuri uyu wa Gatandatu baba bafite Dj Lou, Dj Assa, Mc Galaxy, Dj Kelly 250, Kevin the Drummer na Divine Uwa 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...