Iyi nkuru yatunguranye benshi nyuma y’uko Sunak yari amaze igihe gito asohotse muri politiki, nyuma y’imyaka yari amaze agaragaza ko ashyize imbere iterambere ry’ikoranabuhanga no gukoresha ubwenge bw’ubukorano mu bikorwa bya Leta n’ubukungu.
Uko yageze muri Microsoft na Anthropic
Amakuru aturuka muri ibi bigo byombi
avuga ko Rishi Sunak azajya afasha mu igenamigambi ry’igihe kirekire, mu
gukurikirana uburyo AI ikoreshwa mu buryo butekanye no guteza imbere ubufatanye
hagati ya Leta n’abikorera.
Ubuyobozi bwa Microsoft bwavuze ko bwishimiye kumwakira, buvuga ko afite ubunararibonye buzatuma AI ikomeza gutezwa imbere mu buryo bwiza. Bati: “Rishi Sunak ni umwe mu bayobozi ba mbere ku Isi basobanukiwe n’uburyo ubwenge bwubukorano bushobora guhindura ubuzima. Tumwizereye mu kudufasha guhanga ejo hazaza hadatekanye kandi higanjemo ikoranabuhanga,”
Na ho Anthropic, ikigo kizwi cyane mu gukora porogaramu z’ubwenge bw’ubukorano nka Claude AI, cyavuze ko kizakorana na Sunak mu bijyanye no gutegura amategeko agenga AI n’imikoreshereze yayo mu buryo burambye.
Impamvu yahisemo inzira ya AI
Abegereye Sunak bavuze ko guhitamo kwe gushingiye ku cyifuzo cyo gufasha isi gucunga neza impinduramatwara y’ubwenge buhanga, aho abona ko ari wo murongo uzagena ejo hazaza h’ubukungu n’imibereho y’abantu.
Mu gihe yari Minisitiri w’Intebe, ni we watangije inama mpuzamahanga ya mbere yiswe “AI Safety Summit”, yabereye mu Bwongereza mu 2023, igamije kuganira ku buryo isi yacunga neza iterambere rya AI.
“Ndashaka gukomeza kugira uruhare mu
guhindura uburyo isi ikoresha ubwenge bw’ubukorano, mu buryo bwungura ubukungu
ariko kandi butabangamira imibereho y’abantu,”
— Rishi Sunak ubwo yatangazwaga nk’umujyanama wa Microsoft na Anthropic.
Icyo bivuze ku isi y’ikoranabuhanga
Abasesenguzi bavuga ko ijyana rya Rishi Sunak muri Microsoft na Anthropic ari ikimenyetso cy’uko urwego rwa politiki n’ikoranabuhanga bigiye gukorana bya hafi kurusha mbere, cyane cyane mu igenamigambi n’amategeko agenga ubwenge buhanga.
Sunak, w’imyaka 44, azwiho kuba umwe mu banyapolitiki bafite icyerekezo gishingiye ku ikoranabuhanga, ndetse akaba ari mu bashyigikiye ko ubwenge buhanga bukorerwa igenzura rihamye kugira ngo budahinduka intwaro yangiza sosiyete.