Rihanna yongeye kuvugwa mu rubanza rwa Chris Brown rw’indishyi za miliyoni $13

Imyidagaduro - 26/08/2026 6:33 AM
Share:

Umwanditsi:

Rihanna yongeye kuvugwa mu rubanza rwa Chris Brown rw’indishyi za miliyoni $13

Umuhanzi w’Umunyamerika Chris Brown ari gusaba ko urubanza rw’indishyi z’amadolari miliyoni 13 ($13M) yatsinzwe n’uwahoze ari umukozi wo mu rugo iwe, Maria Avila, rwongera kuburanwa. Gusa Avila yamaganye iki cyifuzo, anibutsa amateka ajyanye n’urubanza rwa Rihanna.

Nk’uko inyandiko z’urukiko TMZ yabonye zibigaragaza, Maria Avila yavuze ko Chris Brown adakwiye gusaba ko urubanza rwasubirwamo ashingiye ku kuba abagize inteko y’abacamanza bashobora kuba bagendera ku makuru ajyanye n’amateka ye.

Brown yari yavuze ko kuba abacamanza baramenye ibyerekeye ikibazo yagiranye na Rihanna, aho yafashwe azira kumukubita, byashoboraga gutuma bamubogamiraho.

Yavuze ko ayo makuru atari afitanye isano n’urubanza rw’igitero cy’imbwa, kandi ko kuba yaramenyekanye byagize uruhare mu cyemezo cy’abacamanza.

Ku ruhande rwe, Avila yavuze ko urukiko rwari rwarazirikanye ko ibyabaye hagati ya Chris Brown na Rihanna byabaye hashize imyaka igera kuri 16.

Yongeyeho ko umucamanza yari yarakuye mu bagize inteko abashobora kuba baravuze ko badashobora gushyira ku ruhande uko babona icyo kibazo kugira ngo Brown aburanishwe mu buryo buboneye.

Muri iyi dosiye kandi, umunyamategeko uhagarariye Patricia, mushiki wa Maria Avila na we wahoze akorera Chris Brown, yavuze ko Brown adakwiye kwitwaza ko ibyabaye kuri Rihanna byamenyekanye mu rukiko.

Urukiko ntirurafata umwanzuro ku busabe bwa Chris Brown bwo gusubirishamo uru rubanza.

Icyakora, mbere yaho, umucamanza yari yemeye ko Maria Avila ashobora gutangira kwishyuza ku mafaranga Chris Brown yinjiza mu bitaramo bye ndetse no ku yandi mafaranga akomoka ku bikorwa bye bya muzika, kugeza igihe umwenda w’indishyi azaba yaramwishyuye uzaba urangiriye.


Rihanna yongeye kuvugwa mu rubanza rwa Chris Brown rw’indishyi za miliyoni $13


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...