Rihanna yakoze amateka yo kuba umugore wa mbere ugeze kuri miliyoni 200 z’indirimbo zemejwe na RIAA

Imyidagaduro - 16/04/2026 7:33 AM
Share:

Umwanditsi:

Rihanna yakoze amateka yo kuba umugore wa mbere ugeze kuri miliyoni 200 z’indirimbo zemejwe na RIAA

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi, Rihanna, yongeye gukora amateka mashya mu muziki, aho yabaye umugore wa mbere ugeze ku ntera yo kurenza miliyoni 200 z’indirimbo zahawe ibyemezo na Recording Industry Association of America (RIAA).

Nubwo hashize imyaka igera ku 10 adashyira hanze album nshya, Rihanna akomeje kwandika amateka akomeye ashingiye ku ndirimbo ze zakunzwe cyane mu bihe bitandukanye.

Kugeza ubu, amaze kugera kuri miliyoni 200.5 z’indirimbo zemejwe na RIAA, ibintu bitari byigeze bigerwaho n’undi mugore wese mu mateka y’umuziki.

Mu rutonde rw’abahanzi bose ku Isi bafite imibare myinshi y’izi “single certifications”, Rihanna ari ku mwanya wa gatatu, aho arushwa na Drake uri ku mwanya wa mbere n’indirimbo zemejwe zirenga miliyoni 277.5, akurikirwa na Morgan Wallen ufite miliyoni 215.

Ibi byemezo bitangwa na RIAA bigendanye n’igihe. Mbere y’uko haza ikoranabuhanga rigezweho, habarwaga umubare w’inyandiko z’indirimbo (physical copies) zagezwaga ku masoko.

Nyuma haza kugenderwa ku kugura indirimbo kuri internet nka iTunes, naho ubu hakaba hifashishwa uburyo bwo kumva indirimbo kuri murandasi (streaming), aho kumva indirimbo inshuro 150 bingana no kuyigura inshuro imwe.

Ibi ni byo bituma abahanzi bo mu bihe bya vuba biganjemo abakoresha cyane ‘streaming’ nka Kanye West, Beyoncé na Luke Combs baza ku isonga, mu gihe abahanzi bakanyujijeho mu myaka yashize nka Michael Jackson na Queen bari inyuma muri iyi mibare.

Nubwo Rihanna atasohoye album nshya kuva mu 2016, yakomeje kugaragara mu bikorwa bitandukanye birimo igitaramo cya Super Bowl Halftime Show mu 2023, ndetse anasohora indirimbo nka “Lift Me Up” yakorewe filime Black Panther: Wakanda Forever ndetse na “Friends of Mine” yo muri filime Smurfs.

Icyakora, igikomeje kumwubakira izina ni indirimbo ze zakunzwe cyane nka “Umbrella”, “Only Girl (In the World)”, “Don’t Stop the Music” na “We Found Love”, zikomeje kumvwa ku rwego rwo hejuru umunsi ku wundi.

Rihanna kandi amaze igihe ategerejweho Album ye ya cyenda, nubwo yayikozeho imyaka myinshi.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru Harper’s Bazaar mu 2025, yavuze ko atagihagaze ku njyana imwe nk’uko byari byavuzwe mbere, ahubwo ari gushaka gukora umuziki ujyanye n’iterambere rye.

Yagize ati: “Nta njyana imwe nkiriho ubu. Ni yo mpamvu nategereje igihe kirekire. Nashakaga gukora ibintu bihuye n’uko ndi gukura no guhinduka.”

Iyi Album niramuka igiye hanze, ishobora kurushaho kuzamura imibare ye, ndetse ikamuha amahirwe yo kurenga Drake na Morgan Wallen, akazaba umuhanzi wa mbere ku Isi ufite indirimbo zemejwe na RIAA kurusha abandi bose.


Nubwo amaze imyaka 10 adasohora album nshya, Rihanna akomeje kwerekaka ubukana bwe mu muziki, aho yabaye umugore wa mbere mu mateka ugeze kuri miliyoni 200 z’indirimbo zemejwe na Recording Industry Association of America, akomeza kwiyandika mu bakomeye ku Isi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...