Rihanna yahaye inzu umwarimu wigeze kumugurira inkweto zo kwambara ntazo afite

Imyidagaduro - 20/04/2026 4:41 PM
Share:

Umwanditsi:

Rihanna yahaye  inzu umwarimu wigeze kumugurira inkweto zo kwambara ntazo afite

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi, Rihanna yaguriye inzu y’akataraboneka umwarimu wigeze kumugurira inkweto zo kwambara ubwo yari akiri umwana.

Umwe mu bahanzi bafite amazina manini ku Isi bakuriye mu buzima butari bwiza harimo na Rihanna. Umunsi umwe uyu muhanzikazi wakuriye muri Barbados, yaguriwe inkweto n'uwari umwarimu we dore ko icyo gihe ntazo yagiraga ahora yambaye ibirenge.

Kuri ubu, Rihanna yahisemo kumwitura amugurira inzu ihenze cyane iri muri aka agace aho yakuriye ku birwa bya Barbados. Usibye ibi kandi, Rihanna yahisemo no kujya agenera amafaranga uyu mwarimu buri kwezi yo kumubeshaho.

Rihanna asanzwe azwiho gukora ibikorwa by’urukundo binyuze mu miryango itandukanye. Uyu muhanzikazi mu minsi yashize yakoze amateka mashya mu muziki, aho yabaye umugore wa mbere ugeze ku ntera yo kurenza miliyoni 200 z’indirimbo zahawe ibyemezo na Recording Industry Association of America (RIAA).

Rihanna yahaye inzu umwarimu wigeze kumugurira inkweto zo kwambara ntazo afite



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...