Rihanna na Chris Brown bafotowe basomana (VIDEO)

Hanze - 22/10/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Rihanna na Chris Brown bafotowe basomana (VIDEO)

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki ya 20/10/2012 nibwo abahanzi Rihanna na Chris Brown bafotowe basomana mu gihe batarashyira ku mugaragaro niba barasubiranye mu rukundo. 

Bamwe mu babonye Rihanna na mugenzi we mu birori bari bitabiriye iri joro, bemeje ko bari bafite akanyamuneza ku maso. Igihe cyose bamaranye basangiye icyo kunywa, kurya ndetse banasangira itabi dore ko no mu mashusho (video) yahafatiwe igaragaza neza ko basangiye itabi koko. Nyuma y’ibi byose, aba bahanzi bari bamaze igihe batavuga rumwe mu rukundo bacishagamo bagasomana nkuko Hollywoodlife yabitangaje.

rihanna

Ngabo Rihanna na Chris Brown.

Umwe mu babaonye n’amaso ibyo Rihanna na Chris bakoze muri iryo joro yagize ati: “Chris Brown yakoze uko ashoboye ngo Rihanna yishime muri iryo joro. Byasaga nkaho babonanye bwa mbere.”

Yakomeje agira ati: “Yakoze uko ashoboye ashaka ikintu cyose Rihanna yakeneraga. Yamugejejeho icyo kunywa, nyuma yamujyanye ku ruhande barasomana.”

RIHANNA

Aba bahanzi buri wese yatashye ukwe.

Kuva muri Gashyantare 2009 ubwo Chris Brown yakubitaga uyu mukobwa, ntabwo bongeye kuvuga rumwe mu rukundo. Muri iyi minsi nibwo aba bombi batangiye kuvugwaho ubwiyunge gusa bo ntacyo baratangaza ku mubano wabo mushya.

REBA UKO BYAGENZE HAGATI YA RIHANNA NA CHRIS:

Kugeza ubu Rihanna yamaze gutunganya indirimbo zizagaragara kuri alubumu ye itaha izaba yitwa Unapologetic.

Munyengabe Murungi Sabin. 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...