Reba urutonde rw’ibyamamare byatangariwe kubera kwambara nabi mu birori by’uyu mwaka bya 'Billboard Music Awards 2016'. Nyuma y'aho ibyamamare byose byagiye bitambuka kuri Red Carpet, nyuma y'ibyo birori ibinyamakuru bitandukanye byatangaje abantu bari bambaye nabi ari nabo tugiye kubagezaho.
Rihanna
Inkweto Rihanna yazanye muri BMA zaratunguranye cyane ndetse abenshi barazinenga ko ari mbi, si ibyo gusa kuko n'umwenda yari yambaye utavuzweho rumwe
David Guetta
David Guetta nawe ari mu bashyizwe mu majwi avugwaho ko imyambarire ye itajyanye no kunyura ku itapi itukura
Wiz Khalifa
Ikote rya Wiz Khalifa rifite imiterere yihariye naryo ryamushyize ku rutonde rw'abambaye nabi muri BMA.
Abandi bavuzweho kwambara nabi ni:
Kesha
Nick Jonas
Tove Lo
Z Lala
Ashton Kutcher
The Go-Gos
Halsey