Rihanna aremeza ko Brazil yakubiswe kurusha uko Chris Brown yamugize 2009.

Hanze - 09/07/2014 10:06 AM
Share:

Umwanditsi:

Rihanna aremeza ko Brazil yakubiswe kurusha uko Chris Brown yamugize 2009.

Abantu bafite byinshi byo kuvuga ku mukino waraye uhuje ikipe y’igihugu ya Brazil n’iy’Ubudage, nyuma yaho Brazil itsinzwe ibitego bigera kuri 7, ariko Rihanna we afite ikigereranyo kiri hejuru y’ibindi.

Uyu muhanzikazi, benshi twibuka uburyo yakubiswe bikomeye n’uwahoze ari umukuzi we Chris Brown mu mwaka wa 2009 ndetse bigatuma ahabwa ibihano bikimukurikiranye kugeza ubu. Kuri Rihanna rero ikipe ya Brazil yaba yakubiswe kumurusha.

azswe

Rihanna na Chris Brown bakimeranye neza

Abicishije ku rubuga rwa twitter Rihana akaba yagize ati “Germany beating Brazil harder than Chris beat me”. Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati “Ubudage burigukubita Brazil cyane kurusha kuko Chris yankubise

ansbhd

Rihanna ahamya ko Brazil yahondaguwe n'Abadage kurusha uko uwigeze kuba umukunzi we Chris Brown yamuhondaguye

abshgt

Ibitego byinjiraga mu izamu rya Brazil umusubirizo

afsgt

Brazil yarijije abenegihugu benshi hamwe n'abakunzi bayo bari bari mu bice bitandukanye by'isi

Benshi mu bantu bari biteze ko iyi kipa ishobora gutsindwa ariko kandi ibyayibayeho byabaye nk’agahomamunwa, aho ubu buri wese afite uko abyita. Bamwe bati Brazil yanyagiwe, abandi ngo yakubiswe, abandi ngo yahondaguwe, abandi ngo yahuye n’uruvagusenya, abandi ngo bagize ibyago.

Ese wowe urabyita iki?

Denise IRANZI

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...