Rihagaze Miliyari 14 Frw: Ikoti rya Michael Jackson ryo mu 1983 rigiye kongera gushyirwa ku isoko

Imyidagaduro - 12/10/2026 9:09 AM
Share:

Umwanditsi:

Rihagaze Miliyari 14 Frw: Ikoti rya Michael Jackson ryo mu 1983 rigiye kongera gushyirwa ku isoko

Ikoti ry’uruhu ry’amabara y’umukara n’umutuku ryambawe n’umuhanzi Michael Jackson muri videwo y’indirimbo ye ‘Thriller’ yo mu 1983, rigiye kongera gushyirwa ku isoko mu imurikagurisha, aho amakuruyatangajwe avuga ko rishobora kugurwa asaga miliyoni 10 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga arenga miliyari 14 Frw.

Iri koti rizagurishwa na Julien’s Auctions, ikigo kizwi mu guteza cyamunara ibintu by’abahanzi n’ibindi bifite amateka mu myidagaduro. Icyamunara kizaba ku wa 7 Ukuboza 2026 muri hoteli Rosewood Abu Dhabi, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, mu gikorwa kizakomeza kugeza ku wa 9 Ukuboza.

Iri koti ryakozwe n’umuhanga mu myambaro yo muma filime, Deborah Nadoolman Landis, rikaba ari rimwe mu myenda yambarwaga na Jackson byabaye ikimenyabose mu mateka y’umuziki.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Daily Mail ivuga ko, Julien’s Auctions itarashyira ku mugaragaro igiciro fatizo cy’iri koti; ku rubuga rwayo ivuga ko abifuza kumenya agaciro karyo bashobora kubaza. Gusa inkuru zitandukanye zivuga ko rihagaze agaciro k’asaga miliyoni 10$.


Ryagurishijwe miliyoni 1.8 z’amadolari muri 2011

Muri 2011, iri koti ryagurishijwe miliyoni 1.8 z’amadolari ya Amerika, icyo gihe riba kimwe mu bikoresho by’abahanzi byagurishijwe amafaranga menshi. Ni rimwe mu makoti abiri yakozwe kugira ngo akoreshwe muri videwo ya ‘Thriller’. Iri rigiye kongera kugurishwa ni ryo Michael Jackson yambaraga mu mashusho atagaragaramo  zombie.

 Irindi ryari ryarakozwe mu buryo risa n’iryangiritse ku buryo risa n’iryashaje, kugira ngo rikoreshwe mu mashusho yo guhinduka rya zombie, rikaba rikiri mu bikoresho bibitswe n’umuryango wa Jackson.

Iri koti rirangwa n’uruhu rw’umukara n’umutuku, utumashini two ku maboko dukoze mu ifeza, umurongo w’imbere w’umutuku n’ibitugu byagutse bigatuma rigira ishusho yihariye.

Rifite kandi amagambo Jackson yandikiye abamufashaga mu bijyanye n’imyambaro, Dennis Tompkins na Michael Bush, agaragaza urukundo yari abafitiye anabashimira.


Hazagurishwa n’ibindi bikoresho by’amateka

Usibye iri koti, cyamunara izagaragaramo ibindi bikoresho bine bifitanye isano n’ibikorwa bya Michael Jackson byo mu 1983.

Muri byo harimo gants irimo amabuye arabagirana yambaraga ubwo yaririmbaga ‘Billie Jean’ mu gitaramo cya televiziyo cya ‘Motown 25’, aho yeretse abari bamukurikiye imbyino ya ‘Moonwalk’ yamamaye ku Isi.

Iyi gants yari yagurishijwe na Julien’s Auctions muri 2009 kuri miliyoni 430 z’amadolari ya Amerika. Ubu abategura cyamunara bavuga ko ishobora kugurishwa hagati ya miliyoni 600 na 800 z’amadolari.

Hazagurishwa kandi inkweto z’uruhu zirabura za Florsheim Jackson yambaraga mu mashusho ya ‘Thriller’ no mu myitozo, hamwe n’izindi nkweto zambarwaga mu myitozo y’igitaramo cya ‘Motown 25’ ubwo yerekanaga ‘Moonwalk’.

Ibikoresho bizabanza kwerekanwa mu bihugu bitandukanye mbere y’uko cyamunara iba, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buyapani na Bahrein, mbere yo kugera muri Abu Dhabi.

‘Thriller’ ni imwe mu ndirimbo zakomeje kugira uruhare rukomeye mu mateka y’umuziki n’amashusho y’indirimbo. Imyambarire, imbyino n’amashusho byayo byagize uruhare mu gutuma iyi videwo imenyekana ku Isi.

Iri koti n’ibindi bikoresho bya Michael Jackson bikomeje gukurura abakunzi be n’abakusanya ibintu by’amateka, mu gihe cyamunara iteganyijwe mu Ukuboza 2026 ishobora gutuma bimwe muri byo byongera kugurishwa ku mafaranga menshi.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...