Rodri Hernandez Kaskante ni umunya Espagne ukina mu Kibuga hagati muri Manchester City. Yatangarije Radio BBC 5 ko Manchester City igifite inzara yo gutwara ibikombe byose bizayicaracara imbere.Yavuze ko Manchester City yiteguye kwegukana UEFA Super Cup ubwo iraba icakirana FC Sevilla yo muri Espagne.
Manchester City nubwo yarase Community shield nyuma yo gutsindwa na Arsenal, kuri uyu wa Gatatu ifite amahirwe yo kwegukana igikombe kiruta ibindi ku mugabane w'Uburayi UEFA Super Cup mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu.
Ridri yagize ati " Tugomba gukomeza gufatirana amahirwe yacu. Uyu ni undi mukino wo kubakiraho ibigwi. Ubwo twatsinzwe na Arsenal, twabonye aho intege nke zacu zari zishingiye kandi biraza gukosoka.
Manchester City iraza kumanuka mu kibuga idafite kizigenza Kevin De Bruyne, byamaze gutangazwa n'umutoza Pep Guardiola ko ataza gukina uyu mukino kubera ikibazo cy'imvune.
Nyuma y'Umubiligi ,Kevin De Bruyne w'imyaka 32 y'amavuko utaza gukina uyu mukino, na Ruben Dias ntabwo aza kuwugaragaramo kubera imvune yagiriye mu myitozo.
Myugaruro ukomoka mu Bwongereza,John Stones nawe ntabwo aza kugaragara kuri uyu mukino kubera ikibazo cy'imvune, gusa Stones azagaragara ku mukino wa English Premier League ku Cyumweru ubwo Manchester City izaba imanuka mu kibuga na Newcastle United.
Ridri Hernandez Kaskante akomeje guheka Manchester City mu mikino itandukanye. Niwe watsinze igitego rukumbi cyahaye Man City UEFA Champions League ku mukino wa Inter Milan, ubwo barataga Community Shield niwe wari watsindiye Manchester City, ndetse no ku mukino ufungura English Premier League yatsinze igitego mu bitego bitatu batsinze Burnley.
Rodri Hernandez Kaskante yakomeje agira ati " Umubabaro twatewe na Arsenal twawivurije kuri Burnley. Ndasaba bagenzi banjye ko twakongera tugakora nk'ibyo twakoze ku mukino wa Burnley.
" Dufite inzara n'inyota byo gutwara ibikombe, ndetse tunafite umujinya twatewe na Arsenal.
Mu mwaka wa 2023 Manchester City yatwaye ibikombe bitatu birimo English Premier League, FA Cup na UEFA Champions League.
Ridri Hernandez yabajijwe uko yiyumva muri Manchester City asubiza ati "Uyu mwaka twesheje uduhigo dutandukanye, ibi byahise biduha imbaraga zo kongera uduhigo tukaba twishi.
" Kuri twe gahunda ni ugutwara igikombe cya Kane. Buri mukino uba ifite akamaro na buri gikombe kiba gifite akamaro.
Rodri Hernandez akomeje kugaragaza inyota yo kwitwara neza muri Manchester City ndetse no gutwara ibikombe bitandukanye