Riderman yifuza kubana no kubyarana na Asnah. Menya n'ibindi byinshi utari uzi kuri we

- 12/06/2014 10:04 AM
Share:

Umwanditsi:

Riderman yifuza kubana no kubyarana na Asnah. Menya n'ibindi byinshi utari uzi kuri we

Benshi mu bahanzi baba bafite ibintu byihariye kuri bo harimo ibisekeje, ibiteye amatsiko ndetse n’ibindi bitandukanye abafana n’abakunzi babo baba bifuza kumenya. Inyarwanda.com yaganiriye na Riderman agira byinshi adutangariza byaba ibyaranze ubuto bwe, ibyerekeye umuziki we n’ubuzima bwe bwite.

riderman

Inyarwanda.com: Ubundi tukuzi nka Riderman, ese ubundi amazina yawe nyayo ni ayahe? Wavutse ryari? Wavukiye he? Uvukana n’abana bangahe?

Riderman: Nitwa Gatsinzi Emery, navutse tariki 10/3/1986, mvukire i Burundi, nkaba ndi imfura mu bana batanu

Inyarwanda.com: Watangiye kuririmba ufite imyaka ingahe? Wigeze uririmba muri Korali?

Riderman: Sinigeze ndirimba muri Korali ariko mu rugo tukiri abana nirirwaga ndirimba kuko bamwe mu bo mu muryango wanjye baririmbaga mu makorali, ikindi kandi akenshi mbere yo kuryama twasengeraga hamwe tubanje kuririmba.

riderman

Inyarwanda.com: Ni ikihe kintu cyakubayeho kuva watangira umuziki kikakubabaza kuburyo n’ubu utarakibagirwa?

Riderman: Sinakwibagirwa urugendo nakoze n’amaguru mva ku i Rebero ari mu gicuku ndetse n’amasaha namaraga ku ma studio nabuze unkorera indirimbo ntaramenyekana.

Inyarwanda.com: Kimwe n’abandi bana bose, mu bwana hari utuntu umwana akora dusekeje kuburyo atwibutse amaze gukura ashobora kumva yisetse. Wowe nka Riderman ni akahe kantu wakoze mu bwana kuburyo iyo ukibutse wiseka?

Riderman: Najyaga njya guhiga inyoni mu ishyamba n’itopito, ubundi tukotsa na runonko

Inyarwanda.com: Kuva watangira umuziki, igitaramo cya mbere wabashije kujyamo bakakwishyura bakwishyuye amafaranga angahe?

Riderman: Banyishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000) mu bitaramo bibiri

Inyarwanda.com: Ni iyihe ndirimbo wakoze mu zo watangiriyeho ugatungurwa n’urwego yagezeho kuburyo yakweretse ko uzagera kure?

Riderman: Rutenderi yakiriwe neza bimpa icyizere cyinshi ndetse ntangira no guhembwa amafaranga agaragara.

Inyarwanda.com: Ni ikihe kintu ubusanzwe wanga mu buzima?

Riderman: Ubusanzwe mu buzima nanga intambara n’ibyaha byose bikorera inyoko muntu, nkanga kandi ivangura iryo ariryo ryose!

Inyarwanda.com: Wagiye uhurira ku rubyiniro n’abahanzi benshi b’abanyamahanga, ni uwuhe muhanzi wahuriye nawe ku rubyiniro (Stage) ukumva birakunyuze cyane?

Riderman: Umuhanzi nishimiye cyane gusangira stage imwe na we ni Shaggy!

Inyarwanda.com: Mbere y’uko utangira umuziki ni uwuhe muhanzi wo mu Rwanda wakundaga cyane ibihangano bye?

Riderman: Nakundaga Ben Rutabana na Kidum

Inyarwanda.com: Iyo uri mu rugo, mu modoka cyangwa n’ahandi, ni uwuhe muhanzi ukunda kumva indirimbo ze cyane?

Riderman: Numva abahanzi benshi, gusa abo numva cyane ni Jay Z, Lil Wayne, Diams, Bob Marley, 2Pac na Youssoupha

rusake

Inyarwanda.com: Wakunze kwitwa rusake cyane ndetse kwiyita iryo zina ni kimwe mu byaranze umwihariko wawe. Ese kwiyita Rusake wabikuye he? Igitekerezo cyaje gite? Iyo uhuye n’umuntu  akabikwita wumva umeze ute?  Ubyakira ute?

Riderman: Rusake ibyuka bakiryamye kandi igakangura abatinze mu buriri. Iyo umuntu arimpamagaye mbyakira neza kuko ari rimwe mu mazina yanjye.

Inyarwanda.com: Riderman na Asnah ni couple izwi cyane kandi imaze igihe kinini. Ni iki ukundira Asnah kurusha ibindi? Kugirango mumarane iyi myaka yose ni irihe banga mwakoresheje?

Riderman: Mukundira ko agira ikinyabupfura, yubaha Imana, azi ubwenge, akunda umurimo, azi gutera urwenya, akunda abantu,… ni byinshi pe! Icyatumye turambana ni uko uretse kuba ari girlfriend (umukunzi wanjye) ni na bestfriend wanjye (Inshuti magara).

Inyarwanda.com: Waba warigeze wihererana Asnah ukamuririmbira muri mwenyine? Waba se warigeze umuvugira nk’akavugo mwiherereye dore ko n’ubusanzwe ubuhanzi bwawe bushingiye ku busizi?

Riderman: Bijya bimbaho kumwandikira utuvugo kandi zimwe mu ndirimbo zanjye amagambo meza y’urukundo ndirimba aba amugenewe. She is my inspiration!

asnah

Inyarwanda.com: Iyo urebye Asnah, ugatekereza n’imbere hawe hazaza hamwe n’umukunzi wawe, wumva ari iki umwifuzaho? Wumva ari iki wifuza cyane kuzageraho hamwe na we?

Riderman: Asnah nifuza kubana nawe, kubyarana na we no gusazana na we!

Manirakiza Théogène


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...