Muri iyi ndirimbo nshya ya Riderman yumvikana avuga amagambo yigeze kuririmba agateza urujijo ko yaba yibasiye Bull Dogg, aha yagize ati”R muri Rusake ntibarizwa mu mbwa zimoka zitaryana zimarira amenyo mu nda…” Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Riderman yatangaje ko ntamuntu yabwiraga ahubwo ko afite ibindi ibi bisobanuye.
Iyi ndirimbo yiganjemo amagambo yo kwitaka,gutaka abandi, no kuvuga ibyo uyu muhanzi yumva yumvikanamo kandi amagambo yibasira itangazamakuru amaze iminsi ashinja kwica Hip Hop aho abanyamakuru banga gukina iyi njyana kuko abayikora batabaha amafaranga we agahamya ko adatanga ruswa kugira ngo bamucurange.
Riderman
Iyi ikaba ari imwe mu ndirimbo uyu muraperi azamurika kuri Mixtape nshya ari gukora dore ko ateganya gukora igitaramo cyo kuyumvisha abantu mu mpera z’uyu mwaka.
UMVA HANO IYI NDIRIMBO ‘INYUGUTU YA R’ YA RIDERMAN
