Riderman yahishuye uko Tom Close yamufashije kureka ibiyobyabwenge

Imyidagaduro - 07/11/2026 8:33 AM
Share:

Umwanditsi:

Riderman yahishuye uko Tom Close yamufashije kureka ibiyobyabwenge

Umuraperi Riderman yahishuriye abanyeshuri ba College Saint André ko yigeze gukoresha ibiyobyabwenge ubwo yatangiraga urugendo rw'umuziki, ariko aza gufata icyemezo cyo kubireka burundu nyuma y'ibiganiro yagiranye na Tom Close wamugiriye inama yamuhinduyeho byinshi.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ugushyingo 2026, ubwo yitabiraga igikorwa cy'ubukangurambaga bwa Sober Generation cyabereye kuri College Saint André, ishuri na we yizemo.

Mu buhamya yahaye abanyeshuri, Riderman yavuze ko igihe yatangiraga umuziki yahuye n'igitutu cy'abahanzi bagenzi be bamushishikarizaga gukoresha ibiyobyabwenge. Icyo gihe na we yaje kubijyamo, atangira kubikoresha.

Yasobanuye ko icyamufashije guhindura imyumvire ari ikiganiro yagiranye na Tom Close, wamweretse ko gukomeza gukoresha ibiyobyabwenge bitari kumugeza ku ntego yihaye mu muziki.

Riderman yumvise inama za Tom Close, afata icyemezo cyo guhindura ubuzima bwe, areka gukoresha ibiyobyabwenge kugira ngo akomeze urugendo rwe rw'umuziki atarangazwa n'ingeso zamusubiza inyuma.

Yavuze ati: "Umuziki n'ikintu gituma duhura n'abantu rimwe na rimwe tutigeze tumenya ariko rimwe na rimwe bashobora kutwigisha ibitari byo [...] ibiyobyabwenge nabiretse mu 2010 kuva icyo gihe kugeza n'ubu sindabisubiraho. Impamvu yatumye mfata icyo cyemezo n'uko nari mfite inzozi zanjye...

Nari mfite inzozi zo kuba umuraperi wa mbere mwiza mu gihugu [...] Tom Close yansanze ahantu ndi kumwe n'abajama tumaze kwikora [kunywa ibiyobyabwenge] aranganiriza arambwira ati Riderman ubu koko umuntu wiga muri Kaminuza utangiye umuziki ugiye kujya muri ibi bintu? Abimbwira icyo gihe ntabwo namwumvaga neza, ariko ntashye mbitekerejeho ndabireka…”

Uretse gutanga ubuhamya, Riderman yanataramiye abanyeshuri ba College Saint André, aho yize, ndetse n'abandi bari bitabiriye iki gikorwa.

Nyuma y'ubukangurambaga bwa Sober Generation bwabereye kuri iri shuri ku wa 6 Ugushyingo 2026, uyu muraperi yageze ku rubyiniro aririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe, asusurutsa abari aho.

Iki gikorwa cyari kigamije gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n'ubusinzi, kibinyujije mu buhamya bw'abantu banyuranye, ibiganiro n'ubuhanzi.

Sober Generation ni gahunda ihuriyemo urubyiruko n'abanyabigwi mu nzego zitandukanye, bakoresha izina ryabo n'impano bafite mu gukangurira Abanyarwanda kwirinda ibiyobyabwenge n'ubusinzi.

Iyi gahunda kandi ishyigikiwe n'inzego za Leta mu bikorwa bigamije kurinda urubyiruko ingeso zishobora kwangiza ubuzima n'ejo hazaza harwo. Mu bikorwa byayo harimo no gusura amashuri, hagamijwe gushinga amatsinda y'abanyeshuri bazajya bakangurirana kwirinda ibiyobyabwenge.

Riderman ni umwe mu baraperi bamaze igihe kinini mu muziki nyarwanda, akaba azwi mu ndirimbo zitandukanye zamufashije kwigarurira imitima y'abakunzi ba Hip Hop.

Mu 2016, uyu muraperi yari yaranagarutse ku ngaruka z'ibiyobyabwenge mu muziki, ashimangira ko nta terambere bizanira ababikoresha, anagira inama abahanzi bakizamuka kubyirinda no gushaka ababayobora neza mu rugendo rwabo.

Uyu muraperi yabwiye abanyeshuri bo kuri College Saint André ko atangira umuziki yahise akoresha ibiyobyabwenge kubera igitutu cy'abahanzi bagenzi be babimushishikarizaga.

Nyuma yo kuganira na Tom Close wamubwiye ko ntaho azagera nakomeza gukoresha ibiyobyabwenge, yafashe icyemezo cyo kubireka burundu.


Riderman yahishuye ko Tom Close yamugiriye inama ikomeye yamufashije gufata icyemezo cyo kureka ibiyobyabwenge yari yaratangiye gukoresha kubera igitutu cy'abahanzi bagenzi be


Riderman yagarutse kuri College Saint André yizemo, atanga ubuhamya ku banyeshuri mu bukangurambaga bwa Sober Generation, anabataramira mu ndirimbo ze zitandukanye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...