Injyana ya Hip Hop bamwe bayifata nk’iy’ubutumwa kubera
akenshi abayikora baba bagaruka ku buzima rusange abantu banyuramo.
Umusore wabonye izuba muwa 2004 winjiranye mu muziki
izina rya Loud Keyz,akaba ari umwe mu bahisemo kuba ariyo bakoramo indirimbo
zabo.
Agaruka ku mpamvu ariyo yahisemo yagize ati "Nakuze nkunda
kuririmba Hip Hop nkakurikirana indirimbo za Riderman na Bull Dogg."
Indirimbo Umutima ayisobanura agira ati "Inkuru yayo ni impamo
ishingiye ku muhungu wababajwe mu rukundo, umukobwa akamubeshya amuca inyuma."
Umwaka wa 2024 avuga ko ari guteganya gukora indirimbo nyinshi
zirimo n'izo azakorana n’abandi bahanzi akaba ari no gutegura EP.
Loud Keyz ubusanzwe akaba yaravukiye Sonatube ari naho
yakuriye.
Asaba abakunzi b’umuziki nyarwanda byumwihariko be gukomeza kumushyigikira mu byo akora akabasezeranya ko atazabatenguha mu guteza imbere Hip Hop.
KANDA HANO UREBE UNUMVE UMUTIMA YA LOUD KEYZ
">Loud Keyz yakoze indirimbo Umutima ishingiye ku nkuru mpamo y'umusore wabeshywa n'inkumi
Yatangaje ko 2024 ari umwaka ateganya ibikorwa bitandukanye asaba abakunda umuziki kumushyigikira