Riderman na Bull Dogg abakesha inganzo: Loud Keyz yabaze inkuru mpamo mu ndirimbo ‘Umutima’-VIDEO

Imyidagaduro - 02/02/2024 1:46 PM
Share:
Riderman na Bull Dogg abakesha inganzo: Loud Keyz yabaze inkuru mpamo mu ndirimbo ‘Umutima’-VIDEO

Mulisa Eddy [Loud Keyz] yakoze mu nganzo ashyira hanze indirimbo igaruka ku nkuru y’umukobwa wacaga inyuma umusore kandi ntako atagize, asobanura ko yahisemo Hip Hop kubera uko yakuze yiyumvamo ibihangano bya Riderman na Bull Dogg.

Injyana ya Hip Hop bamwe bayifata nk’iy’ubutumwa kubera akenshi abayikora baba bagaruka ku buzima rusange abantu banyuramo.

Umusore wabonye izuba muwa 2004 winjiranye mu muziki izina rya Loud Keyz,akaba ari umwe mu bahisemo kuba ariyo bakoramo indirimbo zabo.

Agaruka ku mpamvu ariyo yahisemo yagize ati "Nakuze nkunda kuririmba Hip Hop nkakurikirana indirimbo za Riderman na Bull Dogg."

Indirimbo Umutima ayisobanura agira ati "Inkuru yayo ni impamo ishingiye ku muhungu wababajwe mu rukundo, umukobwa  akamubeshya amuca inyuma."

Umwaka wa 2024 avuga ko ari guteganya gukora indirimbo nyinshi zirimo n'izo azakorana n’abandi bahanzi akaba ari no gutegura EP.

Loud Keyz ubusanzwe akaba yaravukiye Sonatube ari naho yakuriye.

Asaba abakunzi b’umuziki nyarwanda byumwihariko be gukomeza kumushyigikira mu byo akora akabasezeranya ko atazabatenguha mu guteza imbere Hip Hop.

KANDA HANO UREBE UNUMVE UMUTIMA YA LOUD KEYZ

">Loud Keyz yakoze indirimbo Umutima ishingiye ku nkuru mpamo y'umusore wabeshywa n'inkumiYatangaje ko 2024 ari umwaka ateganya ibikorwa bitandukanye asaba abakunda umuziki kumushyigikira 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...