Ross w’imyaka 50 yashinjwe icyaha gikomeye cyo kuniga umuntu no kumubuza guhumeka ndetse n’ikindi cyaha cyo gukubita umuntu. Ibyaha byombi byashyizwe mu cyiciro cy’ihohoterwa rikorerwa mu rugo.
Nk'uko bitangazwa na CBS News, Polisi ivuga ko ibyo aregwa bifitanye isano n’ibyabaye ku wa 28 Kanama mu rugo rwa Ross ruri kuri Star Island, nyuma y’uko umugore bari bafitanye umubano atanze ikirego.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko y’iperereza, uwo mugore yabwiye abashinzwe umutekano ko Rick Ross yamukubise inshuro nyinshi ndetse akamubuza guhumeka mu gihe bari batonganye.
Yavuze ko yamukubise mu maso, mu gituza, nyuma akamufata ku ijosi akoresheje umwenda yari yambaye. Yavuze ko yamukuruye umusatsi, akamukubita ku rukuta ndetse akamukubita mu maso, bikamuviramo gukomereka ku munwa.
Polisi ivuga ko uwo mugore yaje gutanga ubuhamya bwanditse ndetse anaha abashinzwe iperereza amafoto yafashwe ku gihe agaragaza ibikomere yavuze ko yatewe n'ibyo bikorwa by'ihohoterwa.
Rick Ross ahakana ibyo aregwa
Umwunganizi wa Ross, Bradley Horenstein, yahakanye ibyo umukiliya we ashinjwa, avuga ko ibyo aregwa atari ukuri kandi ko abantu badakwiye gufata umwanzuro mbere y’uko urubanza ruburanishwa. “Ibyo aregwa ni ibinyoma. Ni umwere. Ukuri kuzagaragara,” umwunganizi we ubwo yaganiraga na CBS News Miami.
Ross yishyikirije Polisi ya Miami Beach ku bushake bwe, ahita ajyanwa muri Turner Guilford Knight Correctional Center, aho yakorewe iyandikwa ry’ifatwa saa 6:10 za mu gitondo.
Nyuma y’ifatwa rye, Ross yitabiriye iburanisha ryerekeranye n’ingwate hifashishijwe Zoom. Umucamanza Mindy Glazer yavuze ko amaze gusuzuma inyandiko z’ifatwa, yasanze hari impamvu z’ibanze zihagije zatuma urubanza rukomeza.
Ingwate ye yose hamwe yashyizwe kuri $6,000, aho $5,000 ari iy’icyaha cyo kuniga umuntu no kumubuza guhumeka, mu gihe $1,000 ari iy’icyaha cyo gukubita.
Umucamanza kandi yamutegetse kutegera cyangwa kuvugana n’umugore wamushinje, haba mu buryo butaziguye cyangwa abinyujije ku wundi muntu. Yabujijwe kandi kumuvugisha cyangwa kumwandikira binyuze ku mbuga nkoranyambaga n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga.
Yategetswe kandi gutanga intwaro zose yaba afite, zirimo imbunda, ndetse ntiyemerewe kuzitunga mu gihe urubanza rugikomeje. Iburanisha rikurikira riteganyijwe ku wa 22 Ukwakira 2026.

Rick Ross arahakana ibyaha byose ashinjwa
